Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Ingabo Za EAC Zigabanyije Ibirindiro Mu Burasirazuba Bwa DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uko Ingabo Za EAC Zigabanyije Ibirindiro Mu Burasirazuba Bwa DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 February 2023 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taliki 09, Gashyantare, 2023 i Nairobi ‘hongeye kubera’ inama yahuje Abagaba bakuru b’ingabo zigize umutwe w’Afurika y’i Burasirazuba woherejwe muri DRC ngo bigire hamwe uko zakomeza kohoherezwa.

Mu myanzuro yabo bemeranyije ko buri gihugu( uretse Sudani y’Epfo izafatanya na Kenya) gihabwa ahantu hacyo kigomba gukorera ibikorwa bya gisirikare.

Umwe mu myanzuro yahafatiwe uvuga ko ingabo z’u Burundi zizakorera ahitwa Sake, Kirolirwe na  Kitshanga.

Kenya yoherejwe i Kibumba, Rumangabo, Tongo na Kishishe.

Uganda izakorera i Bunagana, Kiwanja, Rutshuru n’i Mabenga.

Sudani y’Epfo yahawe kuzakorana n’ingabo za Kenya muri Rumangabo.

Undi mwanzuro ukomeye wahafatiwe ni uw’uko abarwanyi ba M23 bagomba kuba barangije kuva mu birindiro byabo byose mu gihe cy’iminsi 30.

Umunsi nyirantarengwa ni taliki 28, Gashyantare, 2023 bitaba ibyo ikizakurikiraho ngo bazacyitege.

Hagati aho ibiganiro bizakomeza kugira ngo harebwe uko ibyemeranyijweho byakubahirizwa amahoro akagaruka.

DRC ifite undi mugambi…

Christophe Lutundula

Visi Minisitiri w’intebe akaba ashinzwe n’ububanyi n’amahanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, witwa Christophe Lutundula yaraye abwiye abanyamakuru ko Guverinoma y’igihugu cye iri gusuzuma raporo ikubiyemo iriya myanzuro mbere y’uko igira icyo iyitangazaho.

We na mugenzi we ushinzwe itumanaho witwa Patrick Muyaya babwiye itangazamakuru ko Guverinoma ya DRC itaragira uruhande ifata ku byemezo byafashwe n’abagaba b’ingabo za EAC kubera ko igomba kubanza igasuzuma niba bitazabangamira ubusugire bw’igihugu.

Lutundula avuga ko nibasanga hari ingingo iyo ari yo yose iha amahirwe M23 cyangwa se ituma DRC itakaza ubusugire bwayo mu buryo runaka, batazayemera.

Ibi bivuzwe mu gihe abaturage b’i Goma bari bamaze iminsi bamagana ingabo 800 za EAC zimaze iminsi muri kiriya gihugu ziyobowe n’umunya Kenya.

TAGGED:CongoEACfeaturedIngaboM23MuyayaNairobi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Zafashije Abana Bo Muri Mozambique
Next Article Umuyobozi Wa Polisi Wungirije Yibukije Akamaro Ko Kwitonda Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?