Si inkuru mbarirano ahubwo ni inkuru y’impamo abagize AERG begeranyije barayinonosora ngo bazayibarire abazitabira igitaramo itorero rya AERG Inyamibwa ryaraye ritaramiyemo Abanyarwanda barimo na Perezida Paul Kagame.
Iyo nkuru ikubiyemo igihe byafashe ngo hategurwe urugendo rwo kubohora u Rwanda, uko urwo rugendo rwakozwe, uko rwarangiye n’ibyarukurikiye birimo n’iterambere ry’Abanyarwanda mu myaka 30 yakurikiye ibohorwa ryarwo.
Abenshi mu bagize AERG baracyari bato.
Icyakora Abanyarwanda baca umugani ngo “ Ntaribara Umukuru nk’Umuto waribonye”.
Kubera ko AERG ari umuryango, abo wacukije bakomeza gukorana n’abo ukirera bityo bagakomeza guhanahana ubumenyi ku mateka y’igihugu cyabo.
Ikindi ni uko n’ubusanzwe amateka y’Abanyarwanda uko yakabaye bose bayasangiye bityo bagomba kuyibukiranya.
Mu gitaramo bise “Inkuru ya 30” abana ba AERG baba mu itorero Inyamibwa baririmbye kandi bahamiriza gitore ari nako batambutsa ubutumwa burata ubutwari bw’Abanyarwanda bahagurutse biyemeza gutaha iwabo ngo bubake urwababyaye.
Kurubohora byajyaniranye no kurwondora barugira ikirezi mu mahanga.
Umutekano u Rwanda rufite niwo wabaye intandaro y’amajyambere ruratirwa mu mahanga nk’uko amaso yihera urusuye wese.
Inyamibwa za AERG zeretse abaje mu gitaramo cyazo ko intambwe u Rwanda rwateye ari idasubira inyuma.
Izi Nyamibwa zatangiye iri torero mu mwaka wa 1998 ubwo zigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye y’ubu.
Intego yari iyo gususurutsa Abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko ikaba iyo gukura mu bwigunge abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigaga mu mashuri na za Kaminuza kugira ngo bahure bahamirize biyibagize intimba batewe n’ababasize iheruheru.
Abarishinze bari bagamije kuvana mu bwigunge abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu mbino n’umuco.
Inkuru ya 30 y’Inyamibwa ni igitaramo kiri mu bizibukwa mu byakozwe mu mwaka wa 2024 bikozwe n’ababyina imbyino gakondo nyarwanda.
Nicyo gitaramo cya mbere kitabiriwe n’Umukuru w’igihugu na Madamu we kikabera muri BK Arena.