Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Irushanwa Ryo Kwibuka Abakinnyi Ba Basket Bazize Jenoside Riteganyijwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Uko Irushanwa Ryo Kwibuka Abakinnyi Ba Basket Bazize Jenoside Riteganyijwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 April 2025 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abakinnyi ba Basketball ntibashobora kuzibagirwa Gisembe uri mu bashinze Espoir BBC akicwa afite imyaka 33.
SHARE

FERWABA yatangaje ko irushanwa ryo kwibuka abakinaga Basketaball bazize Jenoside rizagenda. Bizakorwa mu rwego rwo kwibuka  muri rusange ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside.

Iri rushanwa riteganyijwe kuzaba hagati y’itariki 23-27, Mata, 2025.

Hari abahoze ari abakinnyi ba Basketball benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo uzwi cyane ni uwitwaga Gisembe( Emmanuel Ntarugera) wakiniraga Espoir BBC.

Basketball yageze mu Rwanda mu myaka ya 1980. Amakipe azitabira irushanwa ryo kwibuka abayikinaga bayizize mu minsi iri imbere ni ane ayo akaba ari APR BBC, Patriots BBC, REG BBC na Tigers BBC.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amakipe y’abagore ni APR W BBC, GS Marie Reine Rwaza, REG W BBC na Kepler W BBC.

Irushanwa nk’iri umwaka ushizwe ryatwawe mu bagabo na APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-63 naho mu bagore ritwarwa na  APR W BBC itsinda REG W BBC amanota 86-81.

Nta mazina y’abatoza, abakinnyi n’abasifuzi ba Basketball aratangazwa mu buryo budakuka, icyakora ikipe ya Espoir BBC niyo yatakaje benshi bamenyekanye barimo Ntarugera Emmanuel, Rugamba Gustave wari umubitsi w’ikipe, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel, Kabeho Auguste, Munyaneza Olivier, Nyirinkwaya Damien, Mutijima Théogène, Twagiramungu Félix, n’abandi.

TAGGED:AbatutsiBasketballIrushanwaJenosideKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gatandara Ya Rusizi Aho Interahamwe Zaririye Inyama Z’Abatutsi
Next Article Bwiza Asaba Urubyiruko Kudaceceka Aho Bumvise Abapfobya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?