Uko Kaminuza Y’Ubuzima Izagira Uruhare Mu Iterambere Ry’Ubukerarugendo

Abayobozi muri Kaminuza mpuzamahanga  y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose yitwa University of Global Health Equity n’abo mu Nzu ndangamurange y’amateka y’u Rwanda batangiye imikoranire izamara imyaka ibiri. Izafasha abakora mu nzu ndangamurage muri rusange kubona abahanga bo muri iriya Kaminuza bazabigisha uko barushaho kwita ku byo baranga amateka binyuze mu bushakashatsi bwaguye.

By’umwihariko, abo mu nzu ndangamateko yitiriwe Richaed Kandt bazafashwa kumenya uko bakwita ku nyamaswa zirimo inzoka, utunyamasyo, n’izindi z’ibikururanda byabagaho mu Rwanda rwo hambere y’umwaduko w’Abazungu birindiwe muri cyanya kiriya nzu.

Amb Robert Masozera uyobora Inzu ndangamurage z’u Rwanda

Umuyobozi mukuru w’Inzu ndangamurage z’u Rwanda Ambasaderi Robert Masozera yavuze ko bishimiye imikoranire n’iriya Kaminuza kuko bizabafasha kumenya uko bakwita kuri bimwe mu byo babungabunze.

Ati: “ Mu by’ukuri imikoranire yacu n’iriya Kaminuza ni ingenzi kuko ubufatanye hagati y’aba bantu natwe buzadufasha kumenya uko bakwita kubyo tubungabunze byaranze amateka yacu.”

- Advertisement -

 

Umuyobozi w’inzu ndangamurage yitiriwe Richard Kandt witwa Carine Urusaro Batamuriza ahabereye umuhango wo gutangiza buriya bufatanye nawe yashimye ko abakozi b’inzu ndangamurage ayobora bagiye kuzakorana n’abahanga bo muri kiriya Kaminuza kugira ngo amateka iriya nzu ibungabunze bizarambe.

Carine Urusaro Batamuriza umuyobozi w’inzu ndangamurage yitiriwe Umudage Richard Kandt

Umuyobozi wa Kamuniza wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Kaminuza mpuzamahanga y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose witwa Rogers Muragije nawe yavuze ko bazakora uko bashoboye bagakorana neza n’abo muri iriya nzu ndangamurage.

Ati: “ Icyo tugamije ni ukuzakorana mu bushakashatsi kugira ngo ibyo  bakora bimenyekane natwe ibyo dukora bimenyekane. Bakeneye ubumenyi mu binyabuzima, uko babika neza ibintu nyaburanga babungabunze kandi ni ubufatanye twizeye ko buzatanga umusaruro ku mpande zombi.”

Inzu ndangamurage  ya Richard Kandt mu ncamake:

Richard Kandt yari umusirikare w’Umudage akaba n’umushakashatsi waje muri Afurika agamije kureba imiterere y’imigezi y’aho n’uburyo abari bayituye babanaga.

Niwe wabaye Guverineri wa mbere w’u Rwanda mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

Yageze mu Rwanda aza no kuba Rezida wa mbere w’Umujyi wa Kigali. Rezida twamugereranya na Meya w’Umujyi wa Kigali.

Ni nawe witirirwa ko yawushinze.

Ingoro yari atuyemo n’ubu iracyahari  ariko yahinduwe ingoro ndangamurage yamwitiriwe.

Iriya ngoro igizwe n’ibice bibiri:

Hari igice kigizwe n’inzu yari atuyemo, iyi ikaba imurikwamo amashusho n’ibisigaramatongo byerekana ubuzima bw’Abanyarwanda nk’uko Kandt yabusanze.

Mu gikari hari ikindi gice cyagenewe bimwe mu bikoko by’ibikururanda yasanze mu Rwana harimo inzoka n’ingona.

Igice kirimo uko ubuzima bw’abanyatwanda bwari bumeze cyerekana ingoro z’umwami Kigeli IV Rwabugiri, ifoto ye, ingoro y’Umwami Yuhi IV Musinga ndetse n’amafoto ari kumwe n’abatware nka Kanuma na Rwabutogo.

Aba batware biyongeraho ifoto ya mugenzi wabo witwaga Rwubusisi wafashije Ababiligi kwivugana Umutwa witwaga Basebya wari warigometse ku butegetsi bwa Musinga.

Ni igice cyerekana uko Abadage bategetse u Rwanda ndetse n’uko Ababiligi barusange nyuma y’uko Abadage batsinzwe mu ntambara ya Mbere y’Isi ni ukuvuga mu mwaka wa 1916.

Ibiri muri iki cyumba birakomeza bikerekana uko Abanyarwanda babayeho kugeza babonye ubwigenge mu mwaka wa 1962.

Intego za Kaminuza mpuzamahanga  y’ubuzima n’ubuvuzi kuri bose

Iyi Kaminuza ifite ikicaro i Butaro

Kaminuza Mpuzamahanga mu by’ubuzima(The University of Global Health Equity (UGHE), iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu Karere ka Butaro.

Ni Kaminuza iri mu zikomeye ku isi, umwe mu bayobozi bayo bakuru ari Madamu Jeanette Kagame, uherutse gutorerwa  kuba Umuyobozi wungirije w’Inama ngishwanama y’inararibonye z’Abanyafurika yiswe African Advisory Board.

Yatowe ari kumwe na Professor Senait Fisseha, ushinzwe ibikorwa by’ikigo Buffett Foundation ku rwego rw’isi(Director Global Programs).

Mu mwaka wa 2014 nibwo igitekerezo cyo kuyishinga cyatangijwe n’ubuyobozi bw’ikigo Cummings Foundation gifatanyije n’ikigo kitwa Bill & Melinda Gates Foundation ndetse na Partners In Health hagamijwe gushinga Kaminuza izafasha abatuye isi muri rusange n’Afurika by’umwihariko kubona serivisi nziza z’ubuzima.

Akarusho kuri ibi ni uko izi serivisi zigomba kuba ari nziza kandi zirambye.

Kugira ngo bigerweho ni ngombwa ko ubuyobozi bw’iyi Kaminuza mpuzamahanga bukorana n’abakuru ba za Kaminuza zigisha iby’ubuzima, abakuru b’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuzima ndetse no kungurana ibitekerezo n’abafata ibyemezo bya Politiki muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version