Perezida Kagame Yasubije Abakomeje Gusaba Ko Rusesabagina Arekurwa

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite inshingano zo kurengera ubuzima bw’abaturage barwo, bitandukanye n’ibihugu n’imiryango bikomeje gusaba ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba yarekurwa, bititaye ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye cyangwa abo bareganwaga.

Ku wa 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.

Ni ibyaha bifitanye isano n’umutwe wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, bikica abaturage, bigasahura ndetse bigatwika imitungo yabo.

Kuva yafatwa, abanyapolitiki batandukanye bo mu Burayi (mu Bubiligi by’umwihariko) n’imiryango yo kuri uwo mugabane no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakunze kumvikana basaba ko Rusesabagina yarekurwa.

Bo bamugaragaza nk’intwari bashingiye kuri filime Hotel Rwanda, bakavuga ko azira izindi mpamvu zitandukanye n’ibyaha yarezwe mu nkiko ndetse bikamuhama.

Perezida Kagame yavuze ko bigaragaza ko abagize Rusesabagina icyamamare bakomeje guhatanira ko yarekurwa birengagije ibikorwa bye n’abo byagizeho ingaruka, bakanirengagiza abandi bantu 20 bahurira muri dosiye imwe.

Yabivugiye mu kiganiro yatanze mu nama yiswe Global Security Forum 2021, yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga

Kagame yavuze ko bimeze nk’aho ‘abanyembaraga’ bashaka kugena ngo “uyu muntu ni twe twamugize icyamamare, ibyo yaba yarakoze byose ntabwo bitureba, agomba kurekurwa kubera ko ari umuturage wemewe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.”

Nyamara ngo inzego z’ubutabera zo muri ibyo bihugu zasangizwaga amakuru yose ku byaha Rusesabagina yakekwagaho.

No mu rukiko hari ibimenyetso bimwe byagaragajwe, byabonetse mu bikorwa byo gusaka urugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi, kandi byakozwe n’inzego z’ubutabera zo muri icyo gihugu.

Kagame ati “Ntabwo bavuga ko batabizi, ariko ni nk’aho barimo kuvuga ngo muhagarike ibindi byose, mubyibagirwe, turashaka ko uyu mugabo arekurwa. Natwe tukavuga ngo OK, iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko ntekereza ko tugomba kwita ku mutekano w’abaturage bacu, kandi tuzabikora twisunze amategeko kandi dukomeje.”

“Bashobora gukomeza kuvuga inkuru za Hollywood, ariko iyo bigeze ku bintu bizanamo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu buradushishikaje cyane nk’uko ubuzima bushishikaje u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa undi wese.”

Nyuma yo gukatirwa, abafunzwe bose bahawe iminsi 30 yo kujurira.

Rusesabagina Yakatiwe Gufungwa Imyaka 25, Nsabimana ‘Sankara’ Akatirwa 20

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version