Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Premier Bet Yateje Imbere Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Uko Premier Bet Yateje Imbere Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2024 8:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugereki uyobora ikigo cy’imikino y’amahirwe, Premier Bet Rwanda witwa Apostolos Kalodoukas, yabwiye Taarifa urugendo iki kigo cyakoze mu ishoramari kimazemo imyaka 11 mu Rwanda n’akamaro byagiriye Abanyarwanda.

Mbere y’uko kiza mu Rwanda, ikigo Premier Bet cyabanje gukorera muri Tanzania ariko aho kigereye ino, ubu gifite ahantu 180 abashaka gukina iyi mikino( yemewe n’amategeko) bagisanga.

Mu  mwaka wa 2024  Apostolos Kalodoukas avuga ko bafite intego yo kuzashyiraho ahandi hantu hari hagati ya 20 na 30.

Mu bigwi avuga ko yagezeho, harimo kuba aho iki kigo gikorera hariyongereye, hakiyongeraho no kuzamura imibereho myiza y’abakozi ndetse n’abaturage muri rusange.

Mu Rwanda hose, Premier Bet ikoresha abaturage 600 ariko ngo baziyongera bagere ku bantu 800 mu mpera za 2024.

Ikindi yishimira ni uko mu bucuruzi bw’iki kigo,  cyashoboye kunguka kirasora ndetse ngo kimaze gusora agera kuri Miliyari Frw 1 kandi intego ni ukuzagera kuri miliyari Frw 1.4 mu gihe kitarambiranye.

Ibyo byose biri mu biteza imbere igihugu muri rusange.

Apostolos Kalodoukas yabwiye Taarifa ko mu mafaranga yose binjiza, agera kuri 85% ajya mu bahatanira gutsinda mu mikino y’amahirwe bakina.

Umuntu watomboye menshi kugeza ubu ni uwatomboye miliyoni Frw 11.

Ubuyobozi bwa Premier Bet bushima u Rwanda ko rwashyizeho ibikorwaremezo bifasha abashoramari gukora birimo amashanyarazi, murandasi yihuta, kwishyura no kwishyurwa binyuze mu ikoranabuhanga n’ibindi.

Ikindi kintu iki kigo kishimira ni uko Abanyarwanda bakira bet ari abantu basobanukiwe n’imikino cyane cyane umupira w’amaguru.

Premier Bet Rwanda igira uruhare kandi mu gufasha abashaka akazi kwegerana n’abagatanga, bigakorwa binyuze mu kiswe European Business Chamber of Rwanda.

Hari na gahunda iki kigo gifite yo gukora ubushakashatsi bw’uburyo abantu bahinduka imbata ku bintu runaka, bukazafasha Guverinoma gushyiraho Politiki zitandukanye zo kurinda abaturage icyo kibazo.

Iki kigo kandi cyafashije abatishoboye mu ngeri zitandukanye barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bugesera mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga kubona amagare abafasha mu buhahirane n’abandi.

Kandi gikorana n’ibindi bigo mu kugeza serivisi zacyo ku bakiliya mu buryo bwizewe kandi bujyanye n’amahitamo ya buri wese.

Ubuyobozi bwa Premier Bet buvuga ko buzakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo imibereho y’abarutuye irusheho kuba myiza.

Apostolos Kalodoukas mu kiganiro na Taarifa
TAGGED:AmahirweBetImikinoPremier
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubufatanye Ni Rimwe Mu Mabanga Agejeje u Rwanda Ku Iterambere- ACP Rutikanga
Next Article Odinga Azasura u Rwanda Ngo Rumufashe Kwiyamamariza Gusimbura Faki
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?