Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ukraine Irigamba Gufatira Ku Rugamba Umusirikare Wa Koreya Ya Ruguru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ukraine Irigamba Gufatira Ku Rugamba Umusirikare Wa Koreya Ya Ruguru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2024 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bivugwa ko uyu musirikare yafitiwe ku rugamba ku ruhande rw'Uburusiya ari uwo muri Koreya ya Ruguru
SHARE

Ingabo za Ukraine zivuga ko hari umusirikare wa Koreya ya Ruguru zafatiye ku rugamba yakomeretse. Si Ukraine yonyine ibyemeza ahubwo n’ubutegetsi bw’i Seoul muri Koreya y’Epfo burabyemeza. Bisanzwe bizwi ko Koreya y’Epfo itabanye neza na Koreya ya Ruguru kandi bimaze igihe.

Umwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru yatangaje ko yafatiwe ku rugamba arwana ku ruhande rw’Uburusiya.

Yari yakomeretse.

Ntacyo Koreya ya Ruguru irabitangazaho, icyakora uwo musirikare niwe wa mbere ufashwe kuva Koreya ya Ruguru yohereza ingabo gufasha Uburusiya mu ntambara burwana na Ukraine.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

BBC yanditse ko Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya abasirikare  10,000, iyo ikaba imibare itemerwa n’Uburusiya cyangwa na Koreya ya Ruguru.

Umushakashatsi witwa Yang Uk yabwiye BBC ko gufata uriya musirikare ari uburyo Ukraine ibonye bwo gusaba ko Uburusiya burekura abasirikare bayo bwafashe.

Ndetse ngo hari amakuru y’uko hari abandi basirikare ba Koreya ya Ruguru bazoherezwa gufasha Uburusiya muri iriya ntambara igiye kumera imyaka itatu.

Yang Uk avuga ko, ku rundi ruhande, bigoye ko abantu bemeza ko runaka wafatiwe ku rugamba ari Umunya Koreya ya Ruguru bya nyabyo.

Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye avuga ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru iyo bageze mu Burusiya bahabwa indangamuntu z’Abarusiya.

- Advertisement -

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy aherutse kuvuga ko imirambo y’abasirikare ba Koreya ya Ruguru baguye ku rugamba, itwikwa isura kugira ngo hatamenyekana abo ari bo.

Zelensky aherutse gutangaza imibare itaravuzweho rumwe y’uko kuva intambara ari kurwana n’Uburusiya yatangira muri Gashyantare, 2022 abasirikare ba Koreya ya Ruguru bayiguyemo bagera ku bantu 3,000.

Yunzemo ko ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya ari imbogamizi ikomeye ku ihagarikwa ry’intambara, akemeza ko nibikomeza bityo bizatuma aho Koreya zombi ziherereye haduka intambara.

Yashakaga kuvuga ko ibintu bishobora gukomera kugeza ubwo Koreya y’Epfo nayo yakwinjira muri iyo ntambara.

Icyakora, hari icyizere ko iriya ntambara ishobora guhagarara cyangwa ikagenza amaguru make ubwo Perezida wa Amerika uherutse gutorwa, Donald Trump, azatangira imirimo ye tariki 20, Mutarama, 2025.

Mu kwiyamamaza kwe, Trump yavuze ko azakora uko bizashoboka kose intambara y’Uburusiya na Ukraine igahagarara.

Ntawamenya niba ibyo yavugaga yiyamamaza azabishyira mu bikorwa.

Ku rundi ruhande, BBC yanditse ko Ubushinwa buri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri kariya gace  muri iki gihe kandi ntacyo burabivugaho mu buryo bweruye.

Busanzwe ari inshuti ya Koreya ya Ruguru ndetse bukaba n’inshuti y’Uburusiya.

TAGGED:IntambaraUburusiyaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamagabe: Umusaza Ukekwaho Jenoside Yafashwe Amaze Igihe Yarahinduye Amazina
Next Article Hari Kwigwa Uko ‘Serivisi Zimwe’ Za RSB, Rwanda FDA Na RICA Zahuzwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?