Ingabo za Ukraine zivuga ko hari umusirikare wa Koreya ya Ruguru zafatiye ku rugamba yakomeretse. Si Ukraine yonyine ibyemeza ahubwo n’ubutegetsi bw’i Seoul muri Koreya y’Epfo burabyemeza. Bisanzwe bizwi ko Koreya y’Epfo itabanye neza na Koreya ya Ruguru kandi bimaze igihe.
Umwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru yatangaje ko yafatiwe ku rugamba arwana ku ruhande rw’Uburusiya.
Yari yakomeretse.
Ntacyo Koreya ya Ruguru irabitangazaho, icyakora uwo musirikare niwe wa mbere ufashwe kuva Koreya ya Ruguru yohereza ingabo gufasha Uburusiya mu ntambara burwana na Ukraine.
BBC yanditse ko Koreya ya Ruguru yohereje mu Burusiya abasirikare 10,000, iyo ikaba imibare itemerwa n’Uburusiya cyangwa na Koreya ya Ruguru.
Umushakashatsi witwa Yang Uk yabwiye BBC ko gufata uriya musirikare ari uburyo Ukraine ibonye bwo gusaba ko Uburusiya burekura abasirikare bayo bwafashe.
Ndetse ngo hari amakuru y’uko hari abandi basirikare ba Koreya ya Ruguru bazoherezwa gufasha Uburusiya muri iriya ntambara igiye kumera imyaka itatu.
Yang Uk avuga ko, ku rundi ruhande, bigoye ko abantu bemeza ko runaka wafatiwe ku rugamba ari Umunya Koreya ya Ruguru bya nyabyo.
Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye avuga ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru iyo bageze mu Burusiya bahabwa indangamuntu z’Abarusiya.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy aherutse kuvuga ko imirambo y’abasirikare ba Koreya ya Ruguru baguye ku rugamba, itwikwa isura kugira ngo hatamenyekana abo ari bo.
Zelensky aherutse gutangaza imibare itaravuzweho rumwe y’uko kuva intambara ari kurwana n’Uburusiya yatangira muri Gashyantare, 2022 abasirikare ba Koreya ya Ruguru bayiguyemo bagera ku bantu 3,000.
Yunzemo ko ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya ari imbogamizi ikomeye ku ihagarikwa ry’intambara, akemeza ko nibikomeza bityo bizatuma aho Koreya zombi ziherereye haduka intambara.
Yashakaga kuvuga ko ibintu bishobora gukomera kugeza ubwo Koreya y’Epfo nayo yakwinjira muri iyo ntambara.
Icyakora, hari icyizere ko iriya ntambara ishobora guhagarara cyangwa ikagenza amaguru make ubwo Perezida wa Amerika uherutse gutorwa, Donald Trump, azatangira imirimo ye tariki 20, Mutarama, 2025.
Mu kwiyamamaza kwe, Trump yavuze ko azakora uko bizashoboka kose intambara y’Uburusiya na Ukraine igahagarara.
Ntawamenya niba ibyo yavugaga yiyamamaza azabishyira mu bikorwa.
Ku rundi ruhande, BBC yanditse ko Ubushinwa buri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri kariya gace muri iki gihe kandi ntacyo burabivugaho mu buryo bweruye.
Busanzwe ari inshuti ya Koreya ya Ruguru ndetse bukaba n’inshuti y’Uburusiya.