Guverinoma ya Ukraine yafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare bayo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), kugira ngo bajye gutanga umusanzu mu guhangana n’ibitero iki gihugu gikomeje kugabwaho n’u Burusiya.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro ubuyobozi bwa MONUSCO bwagiranye n’itangazamakuru, i Kinshasa.
Ukraine isanganganwe muri MONUSCO abasirikare bagera muri 250, hamwe n’indege za gisirikare.
MONUSCO yatagaje ko yakiriye iki cyemezo, ishimira Ukraine umusanzu yatanze mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Yakomeje iti “Ingaruka z’uku gutwara ingabo ziracyasuzumwa.”
Kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi gushize, imaze kuvana mu byabo impunzi zisaga miliyoni ebyiri.