Umu Diplomate Wa Ethiopia Muri USA Yeguye Kubera Iby’I Tigray

Umwe mu bakozi bakuru muri Ambasade ya Ethiopia muri USA iwtwa Berhane Kidanemariam yeguye ku mwanya we kubera icyo yise ibyaha bya Jenoside Guverinoma ye avuga ko ikorera abatuye Tigray.

Yagize ati: “ Ndeguye kuko ntashobora gukomeza guhagararira Leta yanjye kuko iri gukorera Jenoside abatuye Intara ya Tigray. Sinifuza gukomeza kuyihagararira kandi ikora ibyaha nka biriya.”

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ayoborana Ethiopia inkoni y’icyuma, kandi ko ibyo akora bisenya igihugu kurusha uko bicyubaka.

BBC yanditse ko Bwana Berhane yanenze ko ubutegetsi bwa Ethiopia bwemereye ingabo za  Eritrea kwinjira ku butaka bwayo cyane cyane mu gace ka Amhara kugira ngo bakorere ibya mfura mbi abahatuye.

Leta ya Eritrea n’iya Ethiopia bihakana ko hari abasirikare ba Eritrea bari ku butaka bwa Ethiopia mu gace ka Tigray.

Mu ntangiriro z’Ukuboza, 2020 hari amakuru yavugaga ko ku mupaka wa Eritrea na Ethiopia hari abasirikare benshi ba Eritrea bahorejwe yo.

Berhane Kidanemariam yeguye ku mwanya we

Icyo gihe hari ubwoba ko Eritrea ishobora kwinjira mu ntambara bikaba byatuma intambara ifata isura y’Akarere kose k’Ihembe ry’Afurika.

Ingabo za Eritrea zoherejwe ku mupaka wayo na Ethiopia mu rwego rwo gukumira ko abarwanyi ba TPLF bahungira ku butaka bwayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version