Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubano W’u Bufaransa N’u Bwongereza Ukomeje Kuba Mubi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umubano W’u Bufaransa N’u Bwongereza Ukomeje Kuba Mubi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2021 12:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Bwongereza Madamu Catherine Colonna atumijwe ngo agire ibyo asobanurira  Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’u Bwongereza ku cyateye igihugu cye gufata ubwato bwari mo buroba mu mazi u Bwongereza bwita ko ari mpuzamahanga, kugeza ubu ikibazo hagati y’ibi bihugu cyafashe indi ntera…

Tariki 28, Ukwakira, 2021 Guverinoma y’u Bwongereza yashinje iy’u Bufaransa gutandukira amategeko mpuzamahanga agenga uburobyi.

Icyo gihe Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss yavuze ko ‘byabaye ngombwa’ ko Ambasaderi Catherine Colonna yitaba akagira ibyo asobanura kuri iriya ngingo.

Liz avuga ko iby’u Bufaransa bwakoze bitari bikwiye kandi ko birimo kuvogera uburenganzira bw’u Bwongereza bwo gukoresha amazi y’ibirwa byitwa Channel Islands.

Nyuma y’ikibazo cyatangiye gishingiye ku burenganzira bwo kuroba, ubu ikibazo cyafashe indi ntera kigera ku rwego rw’abimukira u Bwongereza buvuga ko bava mu Bufaransa bakaza kubuteza akaduruvayo.

Aka kaduruvayo kamaze kugwamo abantu 27 baguye mu mazi bava mu Bufaransa bajya mu Bwongereza.

U Bufaransa bwarakaye…

Perezida Macron yandikiwe ibaruwa iramurakaza

Umujinya wazamuwe n’ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza aherutse koherereza Perezida Emmanuel Macron ikubiyemo ibyo u Bwongereza bufata nk’ingamba zatuma ibintu bisubira mu buryo.

Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yageze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa irabarakaza.

Umujinya w’i Paris watumye iki gihugu gihagarika kubonana n’Umunyamabanga wa Leta w’u Bwongereza ushinzwe umutekano imbere mu gihugu  Madamu Pritti Patel.

Hari abimukira baherutse kubwira MailOnline ko bagomba kwinjira mu Bwongereza ‘uko byagenda kose.’

Iri zima ryabo niryo riherutse gutuma abantu 27 barohama barapfa kandi bapfa abapolisi b’Abafaransa bashinzwe umutekano wo mu mazi babarebera!

Kuri iki Cyumweru hari hateganyijwe inama izahuza Madamu Pattel na mugenzi we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa witwa Gérald Darmanin ariko yasubitswe.

U Bufaransa bushinja u Bwongereza kudacyemura ikibazo cy’abimukira mu buryo buboneye.

Kubera iyi mpamvu, Abafaransa batangaje ko Madamu Patel atemerewe kuzitabira inama izabera i Paris izitabirwa n’abandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’igihugu bo mu Burayi, iriya nama ikazaba yigirwamo uko ikibazo cy’abimukira cyacyemuka kitarafata intera y’Umugabane wose w’u Burayi.

Iri tangazo ryo kumenyesha ryo muri Champs Elysées risohotse mu gihe hari bamwe mu bakozi bo mu Biro bya Pritti Patel bari barageze i Paris kera!

Pritti Patel

Ryarakaje Abadepite bo mu Bwongereza, bavuga ko u Bufaransa buri kwitwara nabi muri kiriya kibazo, bukirengagiza ko abo bimukira bagera mu Bwongereza baturutse yo.

Uko bimeze kose ariko, ibibazo biri hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa bifite umuzi mu kiswe Brexit.

Politiki y’Abanyaburayi muri iki gihe irashishikaje cyane.

Nyuma ya Brexit n’ubutegetsi bwa Donald Trump, abaturage b’u Burayi bari guhangana n’igihe cyakurikiye ziriya nkubiri ebyiri tuvuze haruguru.

Ku butegetsi bwe, Donald Trump wayoboye Amerika muri manda ishize yasigiye abanyaburayi isomo ry’uko Amerika ishobora kubipakurura bityo ko mu migambi yabo bagombye kujya babigendamo gahoro gahoro.

U Bwongereza nabwo kuba bwarivanye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi  bwatumye abandi Banyaburayi bahungabana ndetse bamwe ntibarabyakira.

Bamwe mu batarabyakira ni Abafaransa.

Ibihugu bitatu bikomeye mu Burayi ni u Budage, u Bwongereza n’u Bufaransa.

TAGGED:BufaransaBwongerezafeaturedMacron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RBC Iraburira Abanyarwanda Ku Bwoko Bushya Bwa COVID
Next Article Uganda Ikomeje Kwerura Mu Gushyigikira Intambara Ku Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranwa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?