Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubare W’Abahitanywe N’Umutingito Wo Muri Myanmar Barenze 2000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu mahanga

Umubare W’Abahitanywe N’Umutingito Wo Muri Myanmar Barenze 2000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 April 2025 10:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umutingito wo muri Myanmar wari ukomeye kuko wari uri kigero cya 7.7.
SHARE

Agahinda ni kenshi hirya no hino mu gihugu cya Myanmar  nyuma y’uko abantu barenga 2000 ari bo bamaze kuboneka bishwe n’umutingito wibasiye iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Aziya guhera ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Abatuye iki gihugu bose baraye bafashe umunota wo kwibuka abo bose bahitanywe na kiriya kiza cyaje ari kirimbuzi.

Umutingito wo muri Myanmar wari ukomeye kuko wari uri kigero cya 7.7 ku gipimo cya Richter gisanzwwe gipimirwaho ubukana bw’imitingito.

Wari ukomeye ku buryo wumvikanye no mu bindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde, Thailand na Laos.

Muri Thailand ho wahitanye abantu 20.

Imibare-ishobora kuba nayo ari iy’agateganyo- iravuga ko abantu bishwe nawo bo muri Myanmar barenze 2000 gihugu gisanzwe gituwe n’abaturage Miliyoni 55.

Ingabo z’iki gihugu ziracyashakisha niba nta bandi baba bagihumeka, gusa icyizere cyo kubabona cyo ni gike cyane.

Ikindi kibabaje nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga, ni uko iki kiza cyadutse mu gihugu gisanzwe cyarazahajwe n’intambara ikimazemo imyaka ine.

Ni intambara ihuza ingabo z’iki gihugu ari nazo ziri ku butegetsi n’abarwanyi bavuga ko baharanira ko igihugu kigendera kuri Demukarasi.

Abenshi muri bo uriya mutingito wahitanye ni abagwiriwe n’inkuta, abandi bafatirwa mu mihanda yasenywe n’umutingito.

Ubutegetsi bwa Myanmar buherutse gusaba  amahanga kuza kubugoboka kugira ngo harebwe uko abantu benshi batabarwa bibaye ari ibishoboka.

Myanmar, cyangwa se Repubulika y’ubumwe ya Myanmar, hakaba n ‘abayita Burma, ni igihugu gikora icyarimwe mu Majyaruguru no mu Majyepfo ya Aziya.

TAGGED:AbaturageAziyaIgihuguIkizaMyanmarUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Ibikorwa Byo Kwibuka Ku Nshuro Ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi Byagenwe
Next Article U Rwanda Rwatashye Uruganda Rukora Inshinge Zo Kwa Muganga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?