Meteo Rwanda iraburira abaturarwanda ko guhera kuri uyu wa Gatanu kuzageza kuwa Mbere tariki 14, Mata, 2025 mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi izaba irimo n’inkuba.
Ni imvura izagwa mu bice byinshi by’u Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ahiganje ibinyabiziga byinshi na serivisi zitandukanye zikomeye ku
Ivuga ko iyi mvura kandi iziganza no mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengeruzuba no mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, ikazaba ingana na milimetero ziri hagati ya milimetero (mm) 25 na 60.
Nibavuga ko hazagwa imvura ingana na Milimetero runaka uzamenye ko baba bafashe litiro z’amazi zingana gutyo( urugero milimetero 60) bakazisuka kuri metero kare imwe.

Icyo gihe uzumva ubwinshi bwayo mazi ku buso buto gutyo.
Itangazo iki kigo cyashyize kuri X rigira abantu inama zo gufata ingamba nyazo zo kwirinda kugerwaho n’ingaruka z’iyo mvura.
Imvura nk’iyo ishobora kuzateza ibiza birimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’inkuba.