Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubyeyi Warokotse Jenoside Ati: ‘Jeannette Kagame Yaduhinduriye Ubuzima’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Umubyeyi Warokotse Jenoside Ati: ‘Jeannette Kagame Yaduhinduriye Ubuzima’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2021 1:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Eugène Karekezi ni umwe mu babyeyi bitwa Intwaza baba mu Mudugudu wiswe Impinganzima bubakiwe na Imbuto Foundation kugira ngo n’ubwo bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bazasaze neza. Yashimiye Madamu Jeannette Kagame wabitayeho, ubu bakaba bagiye gusazana umucyo.

Yabibwiye bamwe mu bagize Ihuriro Unity Club basuye Urugo ‘Impinganzima’ rwubatswe mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.

Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi biswe Intwaza kubera ubutwari bagize bakihanganira ubuzima.

Umwe muri bo witwa Karekezi Eugène yabwiye abaje bahagarariye Unity Club ko we n’izindi ntwaza  bashimira cyane Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club kubera uburyo yabahinduriye ubuzima, ubu bakaba babayeho neza.

Karekezi ashima uruhare Madamu Jeannette Kagame yagize mu mibereho myiza we na bagenzi be b’Intwaza bafite

Ku rukuta rwa Twitter rwa Unity Club handitse ko yasuye bariya babyeyi mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abarokotse kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yabakorewe muri 1994 muri iki gihe cy’iminsi ijana.

Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara ari incike bishimira ko n’ubwo basigaye ari ‘bonyine’ ariko bubakiwe ahantu ho gusazira neza kandi bakaba bitaweho.

Bafite abantu bashinzwe kubitaho, bakabamenyera isuku, bakabaganiriza, mu magambo make bakababera abana n’abuzukuru.

Ubu ni uburyo bwashyizwe na Imbuto Foundation kugira ngo bariya babyeyi bafashwe gusaza neza, batandavuye cyangwa ngo bandagare kandi ari ababyeyi b’u Rwanda.

Abo mu mpinganzima ya Nyanza basuwe na bamwe mu bagize Unity Club

Mu ijambo Madamu Jeannette Kagame aherutse kugeza kuri bariya babyeyi abicishije kuri Twitter yagize ati: “ Babyeyi muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva uko kugira igihugu bihenda bityo bagaharanira kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema. Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ngobyi yo kwishakamo ibisubizo. Muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda COVID-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza. Kubagira ni umugisha.”

Ababyeyi 230 nibo baba mu bigo byiswe ‘Impinganzima’.

Impinganzima iri mu Murenge wa Rwabicuma muri Nyanza ituwe n’ababyeyi 20.

Mu Rwanda hubatswe impinganzima enye.

Hari iya Nyanza, iy’i Bugesera, iy’i Huye n’iy’i Rusizi, zose zikaba zituwe n’ababyeyi 230.

Abo muri Unity Club basuye Intwaza z’i Nyanza bari bayobowe na Madamu Domitille Mukantaganzwa.

Donatille Mukantaganzwa

Asigaye ayobora Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko ariko yamaze igihe kinini ari we uyobora Urwego rwa Gacaca rwari rushinzwe gutanga ubutabera ku bakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu guhana abayikoze ariko banabunga n’abo bahemukiye.

 

TAGGED:featuredImpinganzimaIntwazaJeannetteJenosideKagameMadamuNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rurashaka Gushora Imari No Muri Ghana
Next Article Amafaranga U Rwanda Ruvana Mu Ikawa Rwohereza Hanze ‘Yagabanutseho 12%’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ese Uburundi Burashaka Gufasha DRC No Muri Dipolomasi?

Ndayishimiye Aherutse Kujya Kwishyuza Tshisekedi

You Might Also Like

Mu mahanga

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamagabe: Ikibazo Cy’Ingo Zidafite Ubwiherero Buboneye Kirakomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?