Eugène Karekezi ni umwe mu babyeyi bitwa Intwaza baba mu Mudugudu wiswe Impinganzima bubakiwe na Imbuto Foundation kugira ngo n’ubwo bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bazasaze neza. Yashimiye Madamu Jeannette Kagame wabitayeho, ubu bakaba bagiye gusazana umucyo.
Yabibwiye bamwe mu bagize Ihuriro Unity Club basuye Urugo ‘Impinganzima’ rwubatswe mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.
Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi biswe Intwaza kubera ubutwari bagize bakihanganira ubuzima.
Umwe muri bo witwa Karekezi Eugène yabwiye abaje bahagarariye Unity Club ko we n’izindi ntwaza bashimira cyane Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club kubera uburyo yabahinduriye ubuzima, ubu bakaba babayeho neza.
Ku rukuta rwa Twitter rwa Unity Club handitse ko yasuye bariya babyeyi mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abarokotse kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yabakorewe muri 1994 muri iki gihe cy’iminsi ijana.
Ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara ari incike bishimira ko n’ubwo basigaye ari ‘bonyine’ ariko bubakiwe ahantu ho gusazira neza kandi bakaba bitaweho.
Bafite abantu bashinzwe kubitaho, bakabamenyera isuku, bakabaganiriza, mu magambo make bakababera abana n’abuzukuru.
Ubu ni uburyo bwashyizwe na Imbuto Foundation kugira ngo bariya babyeyi bafashwe gusaza neza, batandavuye cyangwa ngo bandagare kandi ari ababyeyi b’u Rwanda.
Mu ijambo Madamu Jeannette Kagame aherutse kugeza kuri bariya babyeyi abicishije kuri Twitter yagize ati: “ Babyeyi muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva uko kugira igihugu bihenda bityo bagaharanira kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema. Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ngobyi yo kwishakamo ibisubizo. Muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda COVID-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza. Kubagira ni umugisha.”
Ababyeyi 230 nibo baba mu bigo byiswe ‘Impinganzima’.
Impinganzima iri mu Murenge wa Rwabicuma muri Nyanza ituwe n’ababyeyi 20.
Mu Rwanda hubatswe impinganzima enye.
Hari iya Nyanza, iy’i Bugesera, iy’i Huye n’iy’i Rusizi, zose zikaba zituwe n’ababyeyi 230.
Abo muri Unity Club basuye Intwaza z’i Nyanza bari bayobowe na Madamu Domitille Mukantaganzwa.
Asigaye ayobora Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko ariko yamaze igihe kinini ari we uyobora Urwego rwa Gacaca rwari rushinzwe gutanga ubutabera ku bakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu guhana abayikoze ariko banabunga n’abo bahemukiye.