Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umudipolomate Wo Muri DRC Yafatanywe Ibiyobyabwenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Umudipolomate Wo Muri DRC Yafatanywe Ibiyobyabwenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2025 10:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bakurikiranyweho kwiba
SHARE

Leta ya Bulgaria yafashe Umudipolomate wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bantu babiri bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri iki gihugu bifite agaciro ka Miliyoni $ 50.

Bafashwe tariki 18 Nyakanga 2025 bafatirwa ku mupaka uhuza Bulgaria na Turkiya nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gasutamo n’ubushinjacyaha bw’Akarere ka Haskovo.

Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwahise butanga ikirego cy’uwitwa JM w’imyaka 40 ukomoka muri DRC, wakoreshaga pasiporo y’abadipolomate.

Abo bantu babiri bafatiwe muri icyo gikorwa, barimo umugore w’imyaka 54 ukomoka mu Bubiligi ndetse n’Umunya-Bulgaria wari utwaye iyo modoka.

Aba bose bakekwaho icyaha cyo gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge babyambukije umupaka wa Kapitan Andreevo ugabanya imbibi za Bulgaria na Turkiya.

Bivugwa ko aba bantu bari batwaye imodoka ifite ibirango (Plate number) byo muri Bulgaria, basanganywe ibiro 205.94 by’ikiyobyabwenge cya cocaine cyari gipakiwe mu mavarisi atanu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, yasobanuye ko ingano y’ibiyobyabwenge bwafatanywe aba bantu, ari wo mubare munini wa cocaine yigeze gufatirwa ku butaka bwa Bulgaria.

Umushinjacyaha w’Akarere ka Haskovo Ivan Stoyano yavuze ko bahise batabwa muri yombi mu gihe kingana n’amasaha 72 mbere y’uko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha. Yongeyeho kandi ko ibyo baregwa bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza kuri 20 n’ihazabu y’amafaranga yo muri Bulgaria angana 200.000 kugeza 300.000.

TAGGED:AmapinguCongoUmudipolomate
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Yasinyanye Na Amerika Amasezerano Yo Gucukura Amabuye Y’Agaciro
Next Article IGP Namuhoranye Araburira Urubyiruko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?