Umufaransa witwa Bernard Jean Étienne Arnault niwe wasimbuye Umunyamerika Elon Musk ku mwanya w’umuntu ukize kurusha abandi batuye isi.
Arnault asanganywe ibigo 70 bikora imyenda n’imibavu, birimo ikitwa Louis Vuitton n’ikitwa Sephora.
Ibi bigo byibumbiye kucyo yise LVMH, iki kigo kikaba giherutse no kugura ikindi kigo cy’Abanyamerika gitunganya imirimbo ihenze kitwa Tiffany & Co ku cyiguzi cya Miliyari $15.8
LVMH giherutse no kugura ikindi kigo gitanga serivisi za hoteli kitwa Belmond.
Cyaguzwe ku gaciro ka Miliyari $3.2 , hari mu mwaka wa 2019.
Ni ikingo cya hoteli zirenga 46 hirya no hino ku isi kandi gifite na za hoteli zikorera mu bwato.
Bernard Arnault yatangiye ubucuruzi mu mwaka wa 1985 atangirana Miliyoni $15, akaba yarahise azigura ikigo gikora imibavu kitwa Christian Dior.
Abafite abana batanu, bane muri bo bayobora business ye.
Abo ni Frédéric, Delphine, Antoine na Alexandre.
Ibya Elon Musk byo byajemo gishegesha ubwo yahubukaga akagura Twitter none ibintu bikaba bikomeje kumubana bibi.
Musk atitonze yahomba bikomeye…
Abibwira ko amafaranga Elon Musk acuruza yose ari aye ku giti cye nk’uko ingingo z’umubiri we ari ize ku giti cye, baribeshya! Afite abandi banyamigabane bashoye mu bigo bitatu ayobora harimo n’ikitwa Tesla.
Iyi Tesla niyo imwinjiriza cyane kubera ko muri iki gihe isi yose yiyemeje gushora amafaranga mu mbaraga zidahumanya ikirere cyane cyane mu modoka zikoresha amashanyarazi.
Niyo mpamvu abashoramari bafatanyije na Musk gushora muri ruriya ruganda babikoze nyuma yo kubona ko ririya ari ishoramari rifite ejo hazaza.
Muri iki gihe ariko, hari bamwe batangiye kwinubira.
Ibi byaje nyuma y’uko Musk aguze Twitter ku kiguzi bamwe bashobora kumva ko ari amafaranga make(yayiguze
Miliyari $44) kuko asanzwe afite umutungo ungana na Miliyari $ zirenga 200.
Iki kigo ngo kiri kimuhombya k’uburyo bamwe muri abo bashoramari bibaza niba ibyo bashoyemo adatangiye kubihombya.
Abakozi benshi kandi bari bazi akazi yarabirukanye, bamwe baragasezera nyuma yo kubona ko bagenzi babo bagiye bityo bakumva ko n’abo umusibo ari ejo, ejo bakabirukana.
Ikindi ni uko hari abantu bamamazaga kuri Twitter bahise babihagarika, ibi byose bikaba byarabaye mu gihe kitarenze ukwezi Elon Musk aguze ruriya rubuga nkoranyambaga.
Bavuga kandi ko uriya mukire yaguze Twitter ahubutse bityo ngo n’ubwo yayivugurura gute, ntibizabura kumugira ho ingaruka.
Ingaruka za mbere zizaterwa n’uko hari amafaranga azakura mu yinjizwa na Tesla ayashyire muri Twitter kugira ngo idahirima rugikubita.
Hari abandi bavuga ko Elon Musk mu by’ukuri atazi ibyo ari gukora.
Uwitwa Olaf Sakkers uyobora ikigo kitwa RedBlue Capital yabwiye Forbes ati: “ Ibintu turi kubona muri iki gihe bidutera kwibaza niba mu by’ukuri Musk azi ibyo ari gukora! Mumuhe amezi make azabona ko ajya kugura Twitter yahubutse cyane.”
Indi ngingo abantu baheraho bavuga ko Musk ari gukora ikosa rikomeye ni ukugarura kuri Twitter abantu batavugwaho rumwe kandi bafite amazina akomeye.
Aherutse kugarura kuri uru rubuga abantu bateje rwaserera mu mitwe ya benshi kandi binyuze no kuri Twitter ubwayo barimo Kanye West na Donald Trump.
Tuvuze bake bazwi kurusha abandi.
Nyiri Twitter ubwe, Elon Musk yakoreshje Twitter mu gusebya cyangwa kuvuga nabi abantu bakomeye barimo na Perezida wa Amerika Joe Biden ndetse n’abandi ba Demukarate bakomeye barimo na Alexandria Ocasio-Cortez ndetse n’Umusenateri witwa Ed Markey kandi akabikora mu rwego rusa no kwishimisha.
Hari umwe mu bantu bakoresha Twitter witwa Markey wigeze kubwira Musk ati: “ Urabura gushyira ibintu ku murongo ngo Twitter yawe ibe nzima ahubwo ukirirwa uterana amagambo n’abantu? Yishyire ku murongo cyanwa Sena izabyikorere!”
Undi mwanditsi witwa Ashlee Vance yigeze kwandika mu gitabo yise ‘Elon Musk: Tesla, SpaceX, and the Quest for a Fantastic Future ko Elon Musk’ ko uyu mukire yaje gukeka ko ari imana ku isi.
Iki gitekerezo ngo cyagiye kimukuriramo kubera ko imari yashoye mu ikoranabuhanga ryatumye agera ku bintu bamwe batekerezaga ko ari inzozi zikinwa muri filime.
Muri icyo gitabo havuga ko kuba Musk yararemye ikigo Tesla, kikaza ari icya mbere ku isi mu gukora ziriya modoka kandi zigakundwa ku isi ndetse n’ibindi bigo bikomeye bigatangira kumwigana, hejuru y’ibi hakiyongeraho ko yakoze ikindi kigo yise SpaceX kikazana ubudasa mu kohereza ibyogajuru mu kirere…byose byatumye Musk aba rwiyemezamirimo ukomeye kurusha abandi bamubanjirije.
Ibi byose byatumye abashoramari by’umwihariko n’abatuye isi muri rusange babona ko Musk ari umuntu udasanzwe, ko ari umuntu ushora amafaranga mu bintu yabanje gutekerezaho bihagije bityo ko gukorana nawe ntako bisa!
Babonaga ko ari umuntu uje gutabara isi ayirinda ibibi by’ibyuka bihumanya ikirere ndetse agafasha mwenemuntu kujya ndetse no gutura ku mubumbe wa Mars.
Tesla yaradutse, irakundwa ndetse bituma nyirayo yunguka inshuro 1,300 % ugereranyije na bagenzi be bari basanzwe bakora ibinyabiziga.
Forbes Magazine yandika ko kuva ibibazo byakuruwe no kugura Twitter byaduka, byagize ingaruka kuri Tesla k’uburyo imaze kugabanukaho urwunguko ku kigero cya 51%.
Yego iracyari iya mbere kubera ko mu mwaka wa 2021 yinjije Miliyari $530 ndetse biza no kugera kuri Tiriyari $1( ni ukuvuga miliyari igihumbi) m’ugushyingo 2021, ariko nanone biragaraga ko aho iri kujya atari heza.
Hari undi mwanzuro uyu mugabo yafashe mu mezi yashize bivugwa ko utari ushyize mu gaciro.
Ni uwo kubaka uruganda rwa Tesla rwa mbere mu Burayi akarushyira mu Budage, mu gice gikenera amazi menshi kandi mu by’uko ntayo ahaba.
Aherutse no gutangaza ko mu gihe kitarambiranye, azakora ‘robots’ zizajya zikora akazi muri Tesla.
Kubera ibibazo by’ubukungu bikomeje kuvuka ku mikorere ya Tesla akenshi bitewe n’uko Elon Musk yaguze Twitter atabanje kuraguza ngo zere, ubu umutungo wa Tesla uri gukomeza kugabanuka.
Ibindi bigo bikora imodoka zikoresha amashanyarazi nka Ford na GM byo biri kunguka kubera nka GM yungutse 1% mu gihe Ford yo ari 6% kandi byose byabaye mu gihe kimwe n’icyo Tesla yahombeyemo agera kuri 51%.
Ahandi habombya Tesla ni uko n’aho yari ifite abakiliya benshi , ari ho mu Bushinwa, n’aho ibintu bitameze neza.
Abashinwa bamwe ntibakigura Tesla kubera ibibazo by’ubukungu biri ku isi ndetse no kuba na COVID-19 nayo yarongeye kuhagaruka byatumye ibintu bihumira ku murari.
Ibyo byose byatumye Tesla igabanya igiciro kugira ngo irebe ko Abashinwa bahaha ibikoresho byayo.
Ibyo tuvuze haruguru biri mu mpamvu muri iki gihe abashoramari batangiye kubona Musk nk’umuntu uri mu bashobora guhomba.
Musk ariko ntacika intege.
Aherutse gutangaza ko afite icyizere cy’uko mu mwaka wa 2030 ikigo Tesla kizaba kigurisha ku isi hose byibura Miliyoni 20 z’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Izi ni imodoka zikubye kenshi izikorwa na Toyota na Volkswagen.
Ni ngombwa kuzirikana ko imodoka ya Tesla igura byibura $30,000 ahandi hatari muri Amerika n’aho muri Amerika iya make igura $67,800.
Icyakora ngo muri Amerika abantu ntibagishamadukira kugura Tesla kubera ko uretse no guhenda ahubwo ngo ibyo Musk akora hari abaherwe bidashimisha kandi ari bo barigwije.
Kugura Tesla byagabanutseho 2% mu gihembwe cya kabiri cy’imari iki kigo kiyemeje kugeraho mu mwaka wa 2022.
Ibindi bigo bikora imodoka nk’iza Tesla byahise byuririra kuri iki kibazo, bisohora imodoka nziza, zihendukiye abakire.
Ibyo bigo ni General Motors, Ford, Hyundai, Kia, Audi, BMW, Mercedes-Benz, Rivian na Lucid.
Nta muntu wahakana ko Elon Musk ari umuhanga kandi uzi gukora ubushabitsi.
Ariko kuba yaraguze Twitter ahubutse kandi ntibirangirire aho ahubwo akirukana na benshi mu bayiremye ikaba uko yayisanze, biri mu bintu biri kumuhombya.
Ikindi kiri mu biri kumugora kugeza ubu ni ugucunga neza ibigo bitatu bikomeye kandi byose bikoresha ikoranabuhanga rihambaye kurusha ibindi bikora nkabyo aho ari ho hose ku isi.
Ibyo ni Tesla( mu by’imodoka zikoresha amashanyarazi), SpaceX( mu nganda zikora ibyogajuru) na Twitter( mu mbuga nkoranyambaga).