Victor Wembanyama ni Umufaransa ufite inkomoko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ari kurambagizwa n’amakipe akomeye muri Basketball y’Amerika, NBA. Wembanyama afite metero 2,20 z’uburebure.
Hari abavuga ko uyu musore ukuri muto azavamo umwe mu bakinnyi ba Basketball bakomeye mu mateka y’uyu mukino.
Yavutse mu mwaka wa 2004 , muri Mutarama, avukira ahitwa Le Chesnay mu Bufaransa.
Se yitwa Felix Wembanyama, Nyina yitwa Elodie de Fautereau akaba Umufaransakazi wakinaga basket.
Mushiki wa Victor witwa witwa Eve Wembanyama nawe akina basketball mu makipe y’abagore bakina Shampiyona y’u Bufaransa.
Yigeze no gutwara umudali wa zahabu mu mikino ya shampiyona ya basketball mu Burayi yabereye mu Bufaransa mu mwaka wa 2017.
Victor Wembanyama afite metero 2,20 agapima ibilo 104.
Se afite metero 1,98 n’aho Nyina afite metero 1,91
Nyina yatangiye kumutoza uyu mukino afite imyaka itanu y’amavuko.
Wembenyama yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko kuba muremure ari ikibazo gikomeye.
Ati: “ Bisaba kugira imbaraga n’ubugenge bihagije kugira ngo ushobore gukoresha neza umubiri nk’uyu wa njye.”
N’ubwo ari muremure bwose, ariko ntabwo abyibushye nk’uko bimeze ku bihangange bya basketball y’Abanyamerika nka LeBroon James, Shaquille O’Neal, Kevin Durant, Stephen Curry, Nikola Jokić na Giannis Antetokounmpo.