Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwemeje ko Umufaransa wari ufite umwenda w’umuhondo witwa Fabien Doubey ari we watwaye Tour du Rwanda,.
Hari nyuma yo gutangaza ko agace ka karindwi kabaye impfabusa kuko ntawashoboye kukiruka ngo akarangize bitewe n’uko umuhanda wabaye mubi.
Wagizwe mubi n’imvura yaguye muri Nyabugogo imanura ibyondo bituma umuhanda utaba nyabagendwa.
Ubuyobozi butegura Tour du Rwanda bwaje kwanzura ko aka gace ka karindwi kabaye impfabusa bityo Umufaransa Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w’umuhondo aba ari we utangazwa ko yegukanye iri siganwa.
Tour du Rwanda ya 2024 yari yaratwawe n’Umwongereza Joseph Blackmore.