Eliezer w’imyaka 34 y’amavuko uherutse kwica ababyeyi be abateye icyuma yaraye afashwe. Ubuyobozi nibwo bw’Umurenge wa Kanjongo aho ayo mahano yabereye nibwo bwaraye bubibwiye itangazamakuru.
Mushiki we wiwa Dative Nyirahaguma we yeruye avuga ko musaza we yice ababyeyi babo akoresheje inkota yabateye mu ijosi.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.
Amakuru avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n’iwabo ashingiye ku masambu.
Mu minsi yatambutse ngo ababyeyi be bamuhaye umunani arawugurisha asigara avuga ko igice cy’ubutaka bari basigaranye bazagitunga atakiriho.
Kubera ko yumvaga ko bagomba kumuha iyo sambu yose byanze bikunze, ngo yasubiye muri Kanjongo kugira ngo abice hanyuma azayigarurire cyangwa se niyo yafungwa nabo ntibazayigumane.
Ubwo yahageraga yasanze umwuzukuru wa bariya babyeyi be yagiye muri Korali, yinjira mu gikoni ahasanga Nyina amutera icyuma(mushiki we avuga ko ari inkota) mu ijosi, umusaza ( Se w’uyu mugabo) atabaye nawe arayimutera.
Imwe mu mpamvu zitera amakimbirane mu ngo ni imitungo irimo n’amasambu.
Ikibazo cy’amasambu gikunze kugaragara mu cyaro kuko ariyo ubuzima bw’aho busa n’aho bushingiyeho hafi ya bwose.
Mushiki we asobanura uburara bwa Eliezer…
Nyirahaguma Dative mushiki wa Eliezer yabwiye itangazamakuru ko ari umwana wa munani mu bana icyenda umuryango wabo wabyaye.
Musaza we ngo yize amashuri agera mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, ariko ishuri ararireka ajya kuba inzererezi i Kamembe.
Avuga ko ubwo umuhererezi iwabo yari agiye gushyingirwa, uyu musore yashyize ku nkeke ababyeyi be, abasaba ko na we bamukorera ubukwe kuko afite umukunzi.
Ababyeyi bahise bamuha umunani, undi ashaka kuwugurisha baramwangira, kuko bangaga ko yazabura ikimutunga ejo hazaza kuko nta handi hantu yagiraga.
Intandaro y’amakimbirane n’ababyeyi yahise ivuka.
Nyuma ngo yagiye kubana na wa mukunzi we, bajya i Kigali, ariko na we barananiranwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge i Kanombe muri Kigali bwaje kubatandukanya, umugore ajyana umwana umwe bari bafitanye, ariko ngo yahavuye anatwite.
Nyuma baje kongera gusubirana. Eliezer ngo yahoraga ahamagara ababyeyi ababwira ko kuva baramwangiye kugurisha umunani we azaza akabica nta n’umwe azize.
Dative ati: “Mu gihe yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni abwira Papa na Mama n’abandi bo mu muryango ko bamwitegura , ko agiye kuzaza agarika ingogo, ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga, 2022 ubwo nari mvuye gusenga, Mama yambwiye ko ari kunsezeraho kuko amuhamagara buri munsi amubwira ko agiye kuza kubica niba bakomeje kumwangira kugurisha umunani we.”
Uyu mugore( ni ukuvuga mushiki wa Eliezer) ngo yabwiye umubyeyi we ko uyu muhungu(musaza we) ari kubetera ubwoba atabikora.
Icyo yitaga kubatera ubwoba cyarangiye kibaye impamo none yarabahitanye.
Eliezer kandi ngo yigeze gutega Se igico ngo amuhitane aza guteshwa n’abaturage.
Ariko yaje kubyigamba amubwira ko ubutaha atazamuhusha kuko ngo igitero cya mbere ‘yagikoze nabi.’