Mbere y’uko inkoko zibika saa cyenda za mu gitondo, mu buryo bwabo abapolisi b’i Burera bafashe umugabo wari ufite umufuka urimo ibilo 20 by’urumogi.
Uyu mugabo ukomoka muri Gakenke nk’uko Polisi ibivuga, yafatiwe mu Mudugudu wa Vumage, Akagari ka Murwa, mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera akaba yari avuye muri Uganda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko hari abaturage babwiye Polisi ko uwo muntu afite icyo kiyobyabwenge.
Amakuru niyo yatumye uwo muntu afatanwa ibyo bilo byarwo.
Burera isa nk’icyambu cy’ibiyobyabwenge birimo na kanyanga, ibyo biyobyabwenge bikava muri Uganda bizanywe mu Rwanda mu mayeri menshi ariko Polisi yemeza ko yarangije gutahura.
Ngirabakunzi uyivugira muri iyi Ntara agira ati: “Polisi ikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge byaba ibituruka hanze y’igihugu ndetse n’imbere. Bityo rero tugira inama yo kureka kubicuruza kubinywa cyangwa kubikoresha mu bundi buryo kuko tuzabafata nta kabuza.”
Uwafatanywe uru rumogi afungiwe kuri station ya Polisi ya Butaro muri Burera ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.


