Umugabo Yafatanywe Umukozi Wo Mu Rugo Urwaye COVID-19 Amusubije Iwabo

Polisi y’u Rwanda yerekanye umugabo wo mu Mujyi wa Kigali wafashwe atwaye mu modoka umukozi wo mu rugo rwe urwaye COVID-19, arimo kugerageza kumusubiza iwabo mu karere ka Huye.

Uyu mugabo yerekanywe kuri iki Cyumweru nyuma yo gufatwa ku wa Gatandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uwo mugabo yitwaje uruhushya yari afite rwo kujya muri Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, afata umuhanda akomereza mu Karere ka Huye atwaye umukozi we.

Yaje gufatwa ageze mu Karere ka Nyanza.

- Advertisement -

Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Gikondo yabwiye itangazamakuru ko uriya mukobwa yagiye kwipimisha COVID-19, avuyeyo ntiyababwira ko yanduye ahubwo akuramo agapfukamunwa arakajugunya ajya guterura abana.

Ati “Turamubaza tuti ese igisubizo baguhaye ni ikihe, ati ‘njye ntacyo ndwaye’.”

Ngo bamusabye ko niba ku kigo nderabuzima batamusanzemo COVID-19, yaba agiye mu cyumba cya wenyine bagategereza kujya ku rindi vuriro, akabona gusubira mu mirimo ye.

Mu kandi kanya ngo haje umugore uziranye n’abantu bo ku kigo nderabuzima, bamuha amazina arebye asanga uwo mukobwa yasanzwemo ubwandu.

Ati “Twaje guhamagara umukuru w’Umudugudu turabimubwira, ahamagara n’umunyabuzima, na we ahamagara abo muri RBC, haza n’umuganga wo ku kigo nderabuzima, baza mu rugo bati ‘uyu muntu utarashatse kugaragaza ko arwaye, ashobora kwanduza bantu benshi.”

“Bati reka tubagire inama, ni uko mumujyana mukamushyikiriza ubuyobozi mu karere k’iwabo, mukavuga ikibazo uko giteye, kugira ngo atavaho ajya mu bandi bantu akabanduza kuko murabona ko afite umutima wa kinyamaswa.”

Icyo gihe ngo hari haciye iminsi ibiri avuye kwipimisha.

Uyu mugabo ngo yagiye mu majyepfo yumva nta bundi buryo buhari.

CP Kabera yavuze ko baje kumenya amakuru ko hari umuturage uvanye umuntu muri Kigali kandi amujyanye mu Ntara y’Amajyepfo, batangira gukurikirana.

Ati “Uyu mugabo yari afite uruhushya yasabiwe n’ikigo akorera gishinzwe ibintu byo gucukura amabuye y’agaciro, akaba afite uruhushya rukorera muri Kamonyi. Yararwitwaje rero we avuga ko agiye Huye, ndetse ageze no ku bapolisi ababwira ko afite uruhushya rujya i Huye. Aho ndagira ngo mvuge ko yabeshye.”

CP Kabera yasabye abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ashimangira ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese ukoresha uruhushya yahawe mu buryo bunyuranyije n’icyo yaruherewe.

Yavuze ko umuntu ukoresheje nabi uruhushya rwe ruhita ruteshwa agaciro, kandi icyo kinyabiziga bikagorana kongera kugiha uruhushya.

Ati “Icya kabiri, abantu biha gukora ibibujijwe n’amabwiriza yo kwirinda kino cyorezo turagira ngo tubabwire ko bakora amakosa, ariko ayo makosa ashobora kuvamo ibyaha.”

Ubusanzwe iyo umuntu asanzwemo COVID-19 atarembye, asabwa kuguma mu rugo akaba ariho akurikiranirwa kugeza akize.

Uyu mugabo yatawe muri yombi na Polisi / Ifoto ya RBA

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version