Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuganga W’i Nyanza Akurikiranyweho Gusambanya Umwana Waje Kwivuza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuganga W’i Nyanza Akurikiranyweho Gusambanya Umwana Waje Kwivuza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 December 2022 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu baganga bo mu Bitaro bya Nyanza yafunzwe n’Urwego rw’ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wari wagiye kwa muganga ngo bamusuzume, avurwe.

Uwo mwana afite imyaka 16 y’amavuko.

Icyo Taarifa yamenye ni uko uriya muganga yigeze gufatwa ku nshuro ya mbere kuri iki cyaha ariko aza kurekurwa mu rwego rw’iperereza kugira ngo akurikiranwe adafunzwe, ariko ubu yongeye atabwa muri yombi.

Hashize iminsi bibaye.

Muganga uyu tutavuga amazina yari asanzwe akora mu bitaro bya Nyanza mu isuzumira( laboratoire).

Atabwa muri yombi bwa mbere hari mu Ukwakira, 2022.

Ubwo yarekurwaga ngo akorweho iperereza adafunzwe, yahise asubizwa mu kazi.

Icyakora ubu yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko abagenzacyaha basuzumye uriya mwana bafatanyije n’abaganga basanze hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko uriya mwana ashobora kuba yarasambanyijwe.

Bidatinze ngo muganga aratangira kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwemereye itangazamakuru ko uriya mukozi atakiri mu kazi, ariko ko nta bindi bwamuvugaho.

Amakuru Taarifa yamenye ku ruhande rwayo,  avuga ko uriya mukobwa yari yagiye kwisuzumisha kuko nabwo ngo yari yahohotewe n’undi muntu wo muri Huye( niho twamenye ko akomoka) ageze i Nyanza nabwo akorerwa ibya mfura nk’uko bitangazwa kugeza ubu.

Umuganga uvugwaho kumuhohotera asanzwe afite umugore nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bakozi bo mu Karere ka Nyanza batashatse ko tubatangaza amazina.

Uwo muganga afite umugore.

TAGGED:BusasamanafeaturedIbitaroMugangaNyanzaRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverinoma Y’u Rwanda Yagize Icyo Ivuga Ku Bwicanyi Bwabereye I Kishishe
Next Article Muri Gambia Haburijwemo Coup D’Etat
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?