Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Ashima Ko Ibitabo By’Imari ‘Bisigaye’ Bikorwa Neza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Ashima Ko Ibitabo By’Imari ‘Bisigaye’ Bikorwa Neza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 May 2023 4:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yabwiye Inteko rusange y’imitwe yombi mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko muri rusange ibitabo by’ibaruramari mu bigo bya Leta bikoze neza.

Ni  raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30, Kamena,2022.

Kamuhire yavuze ko mu bugenzuzi 221 bwakozwe ku bitabo by’ibaruramali, basanze inzego 151 zingana na 68% zabonye icyo bise ‘Ntamakemwa’.

Izindi nzego 57 zingana na 26% zibona ‘Byakwihanganirwa’ naho inzego 13 zingana na 6% zisigaye zibona ‘Biragayitse’.

Ubugenzuzi bw’imari ya Leta buvuga ko bwakoze igenzura rikubiye mu bwoko butanu ari bwo: 1. Ibitabo by’ibarurishamari (Financial), Iyubahirizwa ry’amategeko (Compliance), ubugenzuzi bucukumbuye (Performance), ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT) n’ubugenzuzi bwihariye (Special audit).

N’ubwo inzego zabonye Ntamakemwa ziyongereye, hari inzego 25 zabonye Ntamakemwa ariko zinahabwa n’ibyo bise ‘Byakwitonderwa’.

Mbere yo kubigeza ku mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, haru inzego 13 zitari  zifite mu ngengo y’imali yazo amafaranga yo kwishyura imisoro angana na Miliyari Frw 58.86.

Byagize ingaruka ku cyizere izo nzego zifitiwe n’abaturage n’abafatanyabikorwa bazo.

Umugenzuzi w’imari ya Leta yavuze ko izo nzego zirimo EDCL, RTDA na Rwanda National Investment Trust Ltd (RNIT).

Alexis Kamuhire yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko ibitabo by’imari bisigaye bikorwa neza

Mu zindi nzego zahawe Byakwitonderwa ni EUCL.

Kamuhire yabwiye intumwa za rubanda ko iki kigo kigura umuriro uhenze ku bikorera bikagitera igihombo gikabije.

Ikindi kigo yavuze ko gikorera mu gihombi ni ikitwa Bella Flowers.

Impamvu ngo ni uko kirushaho kwagura ibikorwa byacyo kurenza ubushobozi bwacyo.

Ikigo Muhabura Multichoice Company (MMC) cyananiwe kwishyura umwenda kibereyemo Banki, Umushinga EDCL/Interconnection of Electric Grids of Nile Equatorial Lakes Countries Project nawo ufite amafaranga wateganyirije kwishyura imyenda ungana na Miliyari Frw 24.

Hagati aho kandi hari inzego 32 zagejeje ku Rwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imali ya Leta ibitabo by’ibaruramali birimo amakosa.

Alexis Kamuhire

Izo nzego zasabwe kubanza gukosora ayo makosa kugira ngo bihabwe ‘Ntamakemwa’ bikaba byaradindije igenzura.

Izo nzego ni  EDCL, RDB, RTB, RSB na Rwanda Water Board.

Alexis Kamuhire avuga ko kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta ari inshingano zishingiye ku mategeko no gushyira umujyo mu ikoreshwa ry’umutungo ugenewe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibigo mpuzamahanga by’imari bishima uko u Rwanda rukoresha imari.

Perezida Kagame avuga ko kimwe mu byo Abanyarwanda biyemeje kugenderaho mu mikorere yabo harimo no kubazwa ibyo abantu bakora.

Indi nkuru wasoma:

Rwanda: Hari Inzego Za Leta Zisuzugura Urwego Rw’Umugenzuzi W’Imari Yayo

TAGGED:featuredImariKamuhireLetaUmugenzuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze:Hari Kwigwa Uko Ibinyabuzima Bigiye Gucika Byabungwabungwa
Next Article Dosiye ya Turahirwa Moses Yageze Mu Bushinjacyaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?