Umugiraneza Yishyuye Kugira Ngo Umurambo Wo Muri 2018 Ushyingurwe

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko yaguye kwa muganga mu mwaka wa 2018 azize cancer. Abo mu muryango we babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro ngo babahe umurambo, ibitaro birawugwatira kugeza ubwo umugiraneza yishyuye amafaranga ya Kenya(Ksh) 450,000.

Iyi nkuru ni iy’ibyabereye ahitwa Jasho ahitwa Nguumo mu gace ka Makueni.

Samuel Masumba yaguye mu bitaro byitwa Mbagathi Hospital, abo mu muryango we babura amafaranga yo kwishyura ibitaro bitewe n’uko bakennye kandi akaba yaritaweho cyane kubera ko yari arwaye cancer.

Umurambo we wagumye mu buruhukira bw’ibi bitaro buri ahitwa Chiromo.

- Advertisement -

Citizen Digital yanditse ko hari umwe mu bo murango wa nyakwigendera wavuze ko mu myaka ine ishize, bari bafite agahinda kuko batashyinguye umuntu wabo bitewe gusa n’uko bari bakennye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version