Umugore Ukekwaho Uruhare Mu Rupfu Rwa Akeza Yagejejwe Imbere Y’Ubutabera

Mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa Kane taliki 27, Mutarama, 2022 habereye urubanza  ubushinjacyaha buregamo umugore uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba wapfuye mu byumweru bicye bishize.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse kubwira Taarifa ko hari impamvu zikomeye zituma bikekwa ko hari abantu bagize uruhare mu rupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba.

Ubwo uriya mwana yapfaga, byari byabanje kuvugwa ko yaguye mu kidomoro cyarimo litiro 200 z’amazi.

Icyo gihe icyatangaje abantu ni uko uriya mwana yari muremure k’uburyo yasumbaga iriya domoro bityo bikaba bigoye kwiyumvisha uko yaba yarakirohamyemo.

- Advertisement -

Yaguye kwa  Se wabanaga na Mukase[w’uyu mwana] mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.

Akeza Elisie Rutiyomba yari asanzwe afite Nyina ariko utarabanaga na Se.

Ubugenzacyaha butangaza ko bwakoze iperereza bucyumva ariya makuru, hakorwa ibyo abagenzacyaha bita ‘Crime Scene reconstruction’, ibi bikaba bivuze ko hageragejwe  kureba uko icyaha cyaba cyarakozwe.

Iyi ‘Crime Scene reconstruction’ ngo  yagaragaje ko hari ‘impamvu zikomeye’ zituma hakekwa ‘abantu babiri’ ko ari bo bashobora kuba bafite uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.

Abo bantu bafashwe ni Mukase w’uriya mwana[niwe wagejejwe mu rukiko]  n’umukozi wabakoreraga mu rugo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version