Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangajwe ko Umuryango FPR Inkotanyi ugiye kujya ufatanya na Leta ya Israel mu nzego zitandukanye.
Nyuma y’uko Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi Amb. Christophe Bazivamo yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Leta ya Israel mu Rwanda, Amb. Einat Weiss nibwo iby’ubwo bufatanye byatangajwe.
Israel nka Leta isanzwe ibanye neza n’u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi.
U Rwanda na Isirayeli byatangiye imikoranire nyuma yo kwigenga kw’u Rwanda mu mwaka wa 1962, ariko umubano warahagaze mu mwaka wa 1973 ubwo habagaho intambara yo muri Yom Kippur n’ibindi bibazo kuri politiki mpuzamahanga.
Muri uwo mwaka nibwo Juvenal Habyarimana yari agiye k’ubutegetsi.
Mu mwaka wa 1995, Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi yasubijeho umubano wa dipolomasi na Isirayeli, hanyuma muwa 2015 u Rwanda rufungura Ambasade i Tel Aviv.
Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko imikoranire hagati ya Kigali na Yeruzalemu igomba no kujyanirana n’imikoranire hagati y’amashyaka ayoboye ibihugu byombi.
Ibyo ibi bihugu bisanzwe bikoranamo ni byinshi birimo ubufatanye mu nganda n’ikoranabuhanga cyane cyane ko Israel izwiho kugira ikoranabuhanga rihanitse mu buhinzi, uburezi, ingufu zisubira, ikoranabuhanga mu by’itumanaho no mu bindi.
Ibihugu kandi bikorana mu burezi binyuze mu mahugurwa agenerwa abarimu cyangwa abanyeshuri biga ikoranabuhanga na siyansi kandi ibihugu bigafatanya mu bwirinzi n’umutekano.