Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugore W’i Rutsiro Yafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Karenga Miliyoni 3 Frw
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umugore W’i Rutsiro Yafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Karenga Miliyoni 3 Frw

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2022 11:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugore w’imyaka 31 aherutse gufatirwa mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro afatanwa udupfunyika 3, 117 tw’urumogi. Twose dufite agaciro karenga miliyoni 3 Frw kuko agapfunyika kamwe (boule) kagura arenga Frw 1000.

Polisi y’u Rwanda yamufashe ku wa Mbere tariki 10, Mutarama, 2022 imufatira mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umugore wafashwe ngo yari ashyiriye  urumogi abakiliya be b’i Karongi nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi abivuga.

Uriya mugore yari avanye urumogi muri Rubavu arucisha i Rutsiro arujyanye i Karongi nk’uko Polisi ibivuga

Ati: “[…] yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye.”

Polisi ivuga ko ubwo uriya mugore yasakwaga, bamusanganye urumogi yarurengejeho ibirayi nk’umucuruzi cyangwa umuguzi wabyo.

Nyuma yo gufatwa yeruriye Polisi ko ruriya rumogi yari arukuye mu Karere ka Rubavu, arucisha muri Rutsiro ashaka kuzarujyana muri Karongi.

CIP Karekezi aburira  abantu bakora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge , akabibutsa ko uwububa abonwa n’uhagaze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi

Avuga ko amakuru y’ibyo bakora azatangwa bashakishwe bafatwe.

Uriya mugore yashyikirijwe  Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:featuredIntaraPolisiRutsiroUmugoreUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Espagne Yasabye u Burayi Gutangira Gufata COVID-19 Nk’Ibicurane
Next Article Ibiryo Bita Iby’Abasilimu Biri Mu Bikururira Abantu Kabutindi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?