Dukurikire kuri

Mu mahanga

Umugore Yafatanywe Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyari 3 Frw

Published

on

Polisi ya Kenya yafashe umugore witwa Maimuna Amir ukomoka muri Tanzania afite isanduku yahishemo ibilo 5.3 by’ikiyobyabwenge gikomeye kitwa Heroin( mu Rwanda bakita Mugo). Gifite agaciro ka miloyoni 317.24  z’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga asaga miliyari 3 Frw.

Uyu mugore yari azanye kiriya kiyobyabwenge akivanye muri Sudani y’Epfo.

Yafatiwe ku kibuga cy’indege cyitiriwe Arap Moi.

Uyu mugore abaye Umunya Tanzania wa gatatu ufatiwe muri Kenya azanye ahanyuza ibiyobyabwenge.

Babiri bafashwe mbere ni Mwaba Said Ali Juma na Madamu we Mariam Shaaban.

Polisi ya Kenya ivuga ko hari inzira yagutse iva muri Johannesbourg igaca muri Kenya igana muri Africa y’Amajyaruguru mu bihugu birimo Ethiopia, Somalia, n’ibindi.