Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugabo Yiyahuye Bikekwa Ko Yabitewe N’Umugore We Wamuciye Inyuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umugabo Yiyahuye Bikekwa Ko Yabitewe N’Umugore We Wamuciye Inyuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2021 10:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Nyamata mu Karere ka Bugesera, haguye ishyano ubwo abantu basangaga umurambo w’umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Jean Paul Nsabigaba yiyahuye yimanitse.

Amakuru dukesha abo mu muryango we avuga ko yabitewe n’uko umugore we yamuciye inyuma agatwita inda y’undi mugabo utaramenyekana.

Umugore we yitwa Kercie Akariza ubu aba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuryango wanyakwigendera uravuga ko mbere y’uko yiyahura yerakanaga ibimenyetso byo kwiheba, atakiganira ngo asabane n’inshuti.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku Cyumweru tariki 07, Werurwe, 2021 Nsabigaba yashyize kuri WhatsApp ‘utu emojis’ turira cyane ndetse n’ifoto ari kumwe n’umwe muri benewabo baririmba indirimbo isaba Imana imbabazi.

Bukeye bw’aho abantu bamusanze yimanitse yapfuye.

Urwego rw’iperereza (RIB) ruracyakora iperereza ku rupfu rwe.

Umwe mu bo mu muryango we utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Taarifa ko ikibazo cyavutse nyuma y’aho Nsabigaba amenye amakuru y’uko umugore we yamuciye inyuma kenshi ndetse ko atwite.

Uyu mugore ngo yatengushye umukunzi

Yagize ati: “Nyakwigendera yambikanye impeta n’umugore wemuri 2019 nyuma uriya mugore aza kumuta aragenda. Mu Ukwakira, 2020 nibwo yagarutse kumusura bukeye asubira yo.”

- Advertisement -

Icyo gihe yasize amusezeranyije ko agiye kumushakira VIZA hanyuma akazamusangayo.

Undi asigara kuri icyo kizere kinshi.

Icyo kizere cyamuraje amasinde, ahubwo atangazwa kandi ababazwa cyane no kumenya ko umugore we atwite.

Jean Paul Nsabigaba wari usanzwe ari umushomeri atunzwe n’amafaranga mushiki we yamwohererezaga ndetse n’umugore we, yacitse intege ananirwa kubyihanganira ahitamo kwiyambura ubuzima.

Kugeza ubu umugore we ntaragira icyo avuga ku rupfu rw’umugabo we.

Asanzwe azwiho gukoresha cyane Instagram.

Yararize arangije ati: Murabeho!
TAGGED:BugeserafeaturedKwiyahuraNyamataUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwibuka Ni Inshingano Za Buri Wese-Charles Michel
Next Article Imibare Y’Abarembye Kubera COVID-19 Yongeye Kuzamuka
2 Comments
  • Kayira says:
    09 March 2021 at 11:48 am

    Morning mwabanyamakurumwe icyo nababwira gusa muri imbwa zimoka zimokera ishyano ibyo muvuga murabizi? Ubwo hagize ubarega mwasibanura neza amakuru mpimbano mutangaza abanyamakuru babanyarwanda mwabuze icyo mutangaza ? Imbwa imbecile gusa

    Reply
  • Singombwq says:
    09 March 2021 at 7:34 pm

    This is unprofessional!! Uwababaza abo mumuryango we batanze ago makuru mwaberekana stupid gusa! Uwabishyuye nawe nimbwa!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?