Umugororwa Yarasiwe I Rusizi Arapfa

Taarifa yamenye ko hari umugororwa w’imyaka 24 witwa Daniel wari ufungiye muri Gereza ya Rusizi warashwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize arapfa. Gereza ya Rusizi yubatswe mu Murenge wa Kamembe hafi y’Ibiro by’Akarere ahitwa ku KACYANGUGU.

Amakuru dufite avuga ko Daniel yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine.

Turacyategereje icyo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Senior Superintendent of Prisons(SSP) Pelly Uwera Gakwaya adutangariza cyatumye iriya mfungwa iraswa, ndetse niba nta bundi buryo bwari gukoreshwa ngo ifatwe itarashwe ngo ipfe.

Perezida Kagame yigeze gusaba inzego z’umutekano kutarasa abaturage…

- Advertisement -

Umwe mu baturage batanze ibibazo ubwo Perezida Kagame yahaga Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ikiganiro, yamubajije icyo avuga ku nzego z’umutekano[icyo gihe havuzwe Polisi by’umwihariko] zirasa abaturage bagapfa.

Iki kiganiro cyatambutse tariki 06, Nzeri, 2020.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kuba zafata uwo ari wese zikurikiranye ho icyaha runaka bitabaye ngombwa ko araswa. Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zatojwe bihagije k’uburyo zishobora gufata uwo ari we wese niyo yaba ari ruharwa(hardcore criminals) bitabaye ngombwa ko araswa.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari bamuteze amatwi ko abarasa abantu babikora ku giti cyabo, ko bitakwitirirwa urwego runaka kuko rutaba ari rwo rwabimutumye, cyangwa ngo bibe ari igikorwa gisanzwe kimenyerewe.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame natwe buratureba-

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa  CG George Rwiagamba yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko ubutumwa Perezida Kagame yahaye Polisi bwo kutarasa abantu nabo bubareba[abo muri RCS].

Icyo gihe yagize ati: “ Inama za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nizo  kandi ni nziza. Rwose zadufasha cyane ariko nakubwira ko umuntu araswa biturutse ku mimerere[circumstances] yashatse gutorokamo.”
CG Rwigamba yavuze ko hari abagororwa baba bumva ko aho bari atari ho bari bakwiye kuba bari, ahubwo ko ibyiza ari uko batoroka.

Yavuze ko iyo bibaye ngombwa ko umugororwa araswa, biba akaraswa, rimwe na rimwe ntapfe kandi nawe yemera ko bibabaza umuryango w’uwarashwe ariko akavuga ko hari igihe biba ngombwa.

CG George Rwigamba avuga ko inama za Perezida Kagame nabo zibareba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version