Umugwaneza Yashyizwe Muri Komisiyo Ya Leta Ya Texas Yigisha Kuri Jenoside

Guverineri wa Leta ya Texas, Greg Abbott, yashyize Lucy Taus Katz na Providence Umugwaneza mu bagize komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi Jenoside, ifite manda izasozwa ku wa 1 Gashyantare 2025.

Iyo komisiyo yitwa The Texas Holocaust and Genocide Commission (THGC) iba igizwe n’abakomiseri 15 bashyirwaho. Ifite inshingano yo kwigisha abaturage kuri Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi zirimo iyakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

Iyo komisiyo izaba ishinzwe gukurikirana ko haboneka ubushobozi bukenewe, bugenewe ibikorwa byo gufasha abanyeshuri, abarimu n’abaturage basanzwe mu bikorwa bijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi n’izindi jenoside.

Ni nabo bazaba bashinzwe gukora intonde z’abakorerabushake, abagize uruhare mu kurokora abandi, abarokotse, abashakashatsi n’abandi bazajya bagira uruhare muri gahunda z’amasomo.

- Advertisement -

Lucy Taus Katz asanzwe ari visi perezida ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya muri Katz Builders, Inc.

Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, yabaye guhera mu 1941 kugeza mu 1945. Mu gihe cya jenoside yahishwe n’umuryango w’abakristu muri Pologne, bituma aticwa n’Abanazi.

Ni n’umuyobozi muri Texas Association of Homebuilders na National Association of Homebuilders.

Ni mu gihe Providence Umugwaneza utuye mu mujyi wa San Antonio, yashinze umuryango yise  Kabeho Neza Initiative.

Ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko yahitanye ababyeyi be, abavandimwe be batanu n’abandi bantu bo mu muryango we mugari.

Ni umwe mu bakorerabushake baharanira iterambere ry’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa, bafashwe ku ngufu muri Jenoside bakanduzwa virusi itera Sida.

Ari mu bayoboye gahunda z’amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigamije ubukangurambaga.

Yize kaminuza mu Rwanda, arangiza mu bijyanye n’ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version