Umuhanda Karongi-Ngororero-Muhanga Ugeze He?

Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Karongi hafi y’aho ibiro byako byubatse yavuze ko azabaza abashinzwe kubaka umuhanda Karongi-Ngororero-Muhanga icyatumye udindira.

Amashusho ari kuri X yafashwe n’umunyamakuru wa The New Times arerekana ko kuva icyo gihe kugeza ubu, abawukora biminjiriyemo agafu.

Ni umuhanda uzaba ari mwiza niwuzura kuko uretse no guhuza Uburengerazuba n’Amajyepfo, uca mu misozi ya Ngororero iri ahantu hirengeye ku buryo umugenzi aba abona ubwiza bw’aka Karere gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Abazawukoresha bazishimra ko kugera ahitwa ‘Ku Rufungo’ badakerewe kuko uhageze abanza gutsirika icyaka no kumanura ka mushikaki.

- Kwmamaza -

Taliki 30, Kamena, 2024 ubwo yiyamarizaga muri Karongi, Kagame yagaragaje ko kudindira k’uwo muhanda byadindije n’urujya n’uruza rwa ba mukerarugendo n’abashoramari bahahirana na Karongi ndetse bigatinza n’abazanye ibiribwa mu mujyi wa Kigali.

Kagame yabwiye abantu barenga 250,000 bari baje kumwamamaza ati: “Icyo kibazo kigiye gukemuka byanze bikunze, kuko ikibazo numvise kitari gikwiye kuba gifata indi ntera. Ndumva ko aho mvugira aha ababishinzwe babyumvise, nibyo bizatuma ibyiza byubakiye kuri iki kiyaga n’umusaruro ukomoka inaha bigerwaho bikanagera ku isoko mu buryo bworoshye, abantu bakabona ifaranga”.

Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Karongi

Umuhanda Karongi-Muhanga wari washyizwe mu byiciro bitatu uzakorwamo.

Icyiciro kimwe kiva i Karongi kikagera ahitwa Rambura, ikindi kikava Rambura kikagera kuri Nyabarongo, naho icya gatatu kikava kuri Nyabarongo ni ukuvuga ku rugabano rwa Muhanga na Ngororero kikagera mu mujyi wa Muhanga.

Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga i Karongi, icyiciro kimwe nicyo cyari cyaruzuye, icyo kikaba icya Karongi-Rambura.

Muri iyi minsi ni ukuvuga nyuma y’amezi hafi atatu ugereranyije hafi ¾ byawo byarangije kuzura.

Video:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version