Kubera amazi menshi yuzuye mu muhanga uhuza Muhanga n’Akarere ka Ngororero, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda ryanzuye ko uba ufunzwe. Abagana muri Ngororero baturutse i Kigali bagomba kuzamuka i Rulindo, bagafata Gakenke, bakambuka Nyabihu kugeza bageze muri Ngororero.
Ni urugendo rurerure ariko rwa ngombwa kugira ngo abantu barengere ubuzima bwabo.
Igice cy’umuhanda Muhanga-Ngororero cyagize ikibazo ni icyo mu Murenge wa Gatumba.
Avuga ko nta muntu wavuga ngo uyu muhanda urongera kuba nyabagendwa nyuma y’igihe runaka kubera ko byose biri buterwe n’uko imvura iri kugwa mu bice byegereye Nyabarongo iri bube ingana.
Ati: ” Ntabwo nakubwira ngo urongera gufungurwa igihe runaka kuko ntawe uzi igihe amazi y’imvura yatumye Nyabarongo yuzura azagabanukira. Sitwe tubigena”.
Birashoboka ko iyi mvura itari bugabanuke vuba kubera ko meteo Rwanda ivuga ko uku kwezi kwa Mata kuri buhwemo imvura igera kuri milimetero zigera kuri 300.
Ibi bivuze ko ari litiro 300 z’amazi asandaye kuri metero kare imwe kandi birumvikana ko ari amazi menshi cyane.
SP Emmanuel Kayigi avuga ko hari abapolisi bashyizwe mu nzira zigana Ngororero kugira ngo bakumire ko hari abantu bashobora kuhaca bibwira ko amazi yagabanutse.
Yasabye abaturage kugira amakenga muri iki gihe cy’imvura nyinshi bakirinda guca mu bice bishobora kubateza akaga karimo kugwirwa n’inkangu, kurohama kubera imyuzure, gukubitwa n’inkuba n’ibindi byago biterwa n’amazi menshi.
Ibi byago kandi ntibigera ku bakoresha kaburimbo gusa ahubwo no kubakoresha imihanda y’igitaka nabo baragirwa inama yo kugira amakenga, bakibuka ko aho kujya mu bitaro cyangwa mu irimbi uzira gushaka kugerayo kare, wagera iyo ujya utinze ariko ukahagera amahoro.