Umuhanda Wahuzaga Abatuye Rusizi Na Nyamasheke Wangijwe N’Imvura

Abo mu Kagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuhanda bakoreshaga bahahirana n’abo mu Mirenge itandukanye ya Rusizi wangijwe n’imvura.

Bavuga ko ibice byangijwe cyane n’iriya mvura ari ibyo mu Murenge wa Shangi n’uwa Nkanga kandi bakavuga ko imbaraga z’umuganda w’abaturage zitashobora kuwusana ubwazo.

Umwe mu bahatuye witwa Donatien Rukemanganizi wo mu Mudugudu wa Rwumuyaga mu Kagari ka Karusimbi avuga ko basanzwe bakora umuganda ngo basane uriya muhanda ariko ngo hari aho bagera imbaraga zigashira.

Yunzemo ko n’abakozi bawukoramo ari bake kuko ari abantu 14 kandi bakora kabiri mu Cyumweru.

Undi avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko n’imyaka bejeje babura uko bayigeza ku isoko.

Ati:“Umuhanda waracitse nta cyo umaze, nta modoka yanyuramo iturutse i Kamembe, twifuza ko wagira abakozi bawutunganya.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, bwatangarije UMUSEKE ko bugiye gukurikirana maze bumenye ahari ikibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi  Narcisse yagize ati “Turabanza tuhagere turebe uko ikibazo giteye tugikurikirane dushake igisubizo gikwiye.”

Uyu muhanda ni uw’igitaka wubatswe n’umushinga wa Helpage HIMO mu mwaka 2006 ukaba uhuza Akarere ka Nyamasheke n’aka Rusizi.

Igice cy’uwo cyo mu Kagari ka Karusimbi ni ibilometero bitanu kandi nicyo cyangiritse mu buryo bukomeye.

Ifoto@ UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version