Kagame Asanga u Rwanda Rusangiye Na Jordanie Indangagaciro Y’Iterambere

Perezida Kagame ubwo yasezeraga ku mwami wa Jordanie Abdallah II wari umaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yamushimiye kuba yarasuye u Rwanda kandi amubwira ko igihugu cye gisangiye na Jordanie guharanira amajyambere ashingiye ku mahoro, ubutabera n’umutekano.

Umwami wa Jordanie yageze mu Rwanda ku Cyumweru taliki 07, Mutarama, 2024 mu masaha y’umugoroba.

Yahise abonana na Perezida Kagame ndetse itsinda yari ayoboye risinyana n’iry’u Rwanda amasezerano mu bufatanye muri byinshi birimo ubucuruzi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ibindi.

Bukeye bw’aho yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi yandika mu gitabo cy’abashyitsi ko isi ikwiye guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitongera kandi abantu aho bari ku isi baharanira ko isi ibaho izira inzangano.

- Kwmamaza -

Ku munsi we wa gatatu, Perezida Kagame yashimiye umwami Abdallah II wa Jordanie amubwira ko u Rwanda na Jordanie ari ibihugu bisangiye indangagaciro n’inyota yo kugera ku iterambere rishingiye ku mahoro, ubutabera n’umutekano.

Perezida Kagame yijeje umwami Abdallah II ko yiteguye kubakira ku biganiro bagiranye hagamijwe gukomeza kwagura umubano mwiza hagati ya Kigali na Amman.

Umwami Jordanie nawe yashimye uko Perezida Kagame yamwakiriye by’umwihariko n’uko Abanyarwanda muri rusange bamweretse urugwiro.

Yavuze ko yiboneye uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwatumye bagera kuri byinshi kandi avuga ko agiye gukora k’uburyo Jordanie izakomeza gukorana n’u Rwanda muri byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version