Umuhanzi Alyn Sano Yakize COVID-19, Hari Inama Aha Abanyarwanda

Umuhanzikazi Alyn Sano yabwiye Taarifa ko yanduye kandi agakira COVID-19. Yasabye abafana be n’Abanyarwanda muri rusange kubaha ingamba zo kuyirwanya. Aherutse gusohora  indirimbo nshya yitwa “Urwo Ngukunda” yagenewe abakundana bitegura kwizihiza umunsi wabo.

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, hari benshi bayanduye barayikira abandi irabahitana.

Mu bayanduye harimo n’umuhanzi Alyn Sano.

Yabwiye Taarifa ati: “ Nanjye narwaye Corona.”

- Advertisement -

Yirinze kugira byinshi abivugaho haba igihe yayirwariye cyangwa igihe yayikiriye ariko agira abantu inama yo kwirinda icyatuma bayandura cyangwa bakayanduzanya.

Ati “Icyo nabwira abantu ni uko bagomba kwirinda icyatuma bayandura, ahubwo bagakurikiza amabwiriza yose kuko iyi ndwara irahari kandi utitwaye neza yaguhitana.”

Yasohoye Indirimbo igenewe ‘Saint Valentin.’

Alyn Sano yakoze iyo yise  ‘Urwo Ngukunda’ avuga ko yayikoreye abitegura umunsi w’abakundana uteganyijwe ku wa 14 Gashyantare, 2021.

Mu kiganiro twagiranye yavuze ko ajya guhimba iriya ndirimbo yashakaga gukora ku marangamutima y’abakundana bitegura umunsi wa ‘Saint Valentin’.

Ati “Iyi ndirimbo ivuga ku mukobwa uba warahiriwe mu rukundo byose bigenda neza k’uburyo yumva ariwe unezerewe ku Isi.”

Iyi ndirimbo nshya ya Alyn Sano yise ‘Urwo Ngukunda’ iri kuri album y’uyu muhanzikazi yagombaga gushyira hanze uyu mwaka ariko bikaba byaramugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Yakize COVID-19, asaba abafana be kubahiriza ingamba zo kuyirinda kuko yica

Indirimbo Nshya ya Sano:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version