Uyu muhanzi w’imyaka 27 y’amavuko mu mpera z’Icyumweru gishize yambikanye impeta n’umukunzi we witwa Gomez ufite imyaka 25 y’amavuko. Bibwiraga ko babukoze mu ibanga ariko ikinyamakuru People cyabimenye rugikubita kirabitangaza.
Bambikiraninye impeta ahitwa Montecito muri Leta ya California, USA.
Batumiye abantu 20 mu cyumba cyo kwakiriramo abashyitsi ariko hari abandi babukurikiranaga mu buryo bw’ikoranabuhanga barimo Oprah Winfrey, Ellen DeGeneres, Prince Harry na Meghan Markle.
Ariana kandi ngo yaguze inzu yahoze ari iya Ellen Degeneres akaba yarayishyuye miliyoni 6.75$, icyo gihe hari muri Kanama, 2020.
We n’umukunzi we mu gihe cyose cya ‘Guma mu rugo’ yo muri Amerika(USA) bari bari kumwe muri iriya nzu babana nk’umugabo n’umugore.
Bari muri bake mu byamamare ku isi bakoze ubukwe hari ababyeyi babo bose kandi batumiye n’inshuti ngo zibwitabire haba mu buryo bw’imbonankubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umugabo wa Ari( nk’uko bita Ariana Grande) ni umukomisiyoneri, ugura akagurisha inzu, izindi akazikodesha.
Uyu mugabo si we wa mbere ukundanye na Ariana Grande kuko yigeze gukundana n’umuraperi Big Sean muri 2014, muri 2015 akundana n’umubyinnyi kabuhariwe witwa Ricky Alvarez in 2015, akurikizaho umuraperi Mac Miller.
Ariana Grande ni umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime.
Umuziki waramuhiriye kuko amaze gutwara ibihembo bikomeye birimo Grammy Awards ebyiri, Brit Awards imwe, Billboard Music Awards ebyiri, American Music Awards eshatu , MTV Video Music Awards icyenda n’izindi.