Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanzi Ish Kevin Yigaramye Abamushinja Gukorana N’Abatekamutwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuhanzi Ish Kevin Yigaramye Abamushinja Gukorana N’Abatekamutwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2024 3:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Semana Ishimwe Kevin uzwi nka Ish Kevin mu buhanzi avuga ko agiye kujyana mu butabera ibinyamakuru byanditse ko asangira ibyibano n’amabandi.

Yavuze ko abo bafashwe bakamuvuga, ntaho ahuriye nabo.

Ubwo ubugenzacyaha bwerekaga itangazamakuru abo bwitaga abatekera abandi umutwe, umuvugizi wabwo Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko abo bantu bavuze ko ibyo bibaga bajyaga kubisangira na Ish.

Ngo amafaranga bakuraga mu byo bibaga, bajyaga kuyinezezamo mu rugo rwa Ish cyangwa ahandi  kandi habaga hari n’inkumi.

Umuvugizi w’uru rwego avuga ko abafashwe bagiye gukorerwa dosiye kubera  ibyaha by’ubujura bakekwaho.

Bibaga mu turere dutandukanye bagakoresha ibiranga imodoka bitandukanye mu rwego rwo kujijisha.

Umugoroba waranihaga bakajya muri alimentation( aho bagurira amafunguro n’ibinyobwa) naho bakahiba nyuma bagakodesha inzu yo kuraramo bakarara banywa ari nako bari kumwe n’abakobwa.

Mu byo bibaga kandi ngo harimo n’inzoga zihenze, zikaba ari zo baheragaho banywa mu kwishimira ibyo bagezeho.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu bo basangiraga ibyo bibye harimo umuraperi Ish Kevin, Logan na Producer Olivier.

Nyuma yo kumva ko yashyizwe mui majwi, umuraperi Ish yanditse kuri X ko ntaho ahuriye n’abo bantu.

Avuga ko inkuru zamwanditsweho ko akorana n’abo nta kuri kuzirimo ndetse ngo azarega kuri RIB abazanditse.

Icyakora asa n’utarakurikiye neza uko ibintu bimeze kubera ko avuga ko azabarega kuri RIB kandi iyo RIB ari yo yabibwiye itangazamakuru nayo ikaba yarahawe amakuru n’abo yafashe ibakurikiranyeho ibyaha byavuzwe haruguru!

Ati: “ Izi nkuru ziri ibinyoma byambaye ubusa. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga raporo kuri ibi binyoma. Aba bana biba ntago mbazi. Kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa.”

Asaba RIB n’ibyo binyamakuru by’imbere mu gihugu byakoze izo nkuru ko nibamara kumenya ko ataziranye n’abo bantu, ko izo nzego zombi(RIB n’itangazamakuru) bazatangaza ko burya yabeshyerwaga.

Abakoresha urubuga rwa X basubije uyu muhanzi ko ibinyamakuru byatangaje iyo nkuru nta kosa bifite.

TAGGED:IshKevinRIBubujuraUmuraperi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AERG, GAERG Na RBC Mu Guhangana N’Ihungabana Ryo Kwibuka Jenoside
Next Article RDF Na Polisi Muri Mozambique Mu Iterambere Ry’Abahatuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rwanda: Drones Zimaze Gufatisha Abajura Benshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?