Umuhanzi Mike Kayihura Kuri BBC, Indirimbo Ze Zizajya Zihacurangwa

Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi Mike Kayihura yakiriwe mu kiganiro kitwa Africa 360 cya BBC. Ni ikiganiro abahanzi b’abahanga kurusha abandi muri Afurika bakirwa, bakavuga ku bihangano byabo.

Si abahanzi bahakirirwa gusa kuko na ba DJs nabo ari uko.

Ubwo yari ari yo Mike Kayihura yahasize urutonde rw’ indirimbo 20, zirimo ize n’iz’abandi bahanzi b’i Kigali.

Zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga rikina indirimbo kuri BBC no ku rubuga rwayo rwa murandasi.

- Advertisement -

Indirimbo Mike Kayihura yashyize kuri BBC zahashyizwe tariki 08, Kanama, 2021,kandi zigomba gukomeza gukinwa mu minsi 27 iri imbere.

Yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko yishimiye gutumirwa muri kiriya kiganiro kandi byo muhaye uburyo bwo kuhavugira u Rwanda n’ibiruranga.

Ati: “ Byari byiza kujyayo ukavuga ibyiza biri mu njyana yakorewe i Kigali. Abatuye Isi bakumva iby’iwacu kandi murabizi neza ko BBC yumvwa hose ku isi.”

Urutonde rw’indirimbo yahaye BBC rugizwe n’indirimbo ze ebyiri, izindi ni  ‘King Kong’ ya Pro Zed, ‘Amakosi’ ya Ish Kevin, ‘Zoli’ ya Nel, ‘Kantona’ ya DJ Pyfo, ‘Ye Ayee’ ya  Buravan, ‘Away’ ya Ariel, ‘Panga’ ya Confy, ‘Anytime’ ya  Mike Kayihura n’izindi.

Mike Kayihura w’imyaka  28 y’amavuko yatangiye kuririmba afite imyaka 13 y’amavuko.

Yari muri Korali yakoreraga i Gacuriro.

Yigiye umuziki muri Ethiopia arangije amasomo yatangiye umuziki ku giti cye, hari mu mwaka wa 2014.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version