Ambasaderi W’U Bufaransa Yahaye Canal + Intsinga Zihutisha Murandasi

Uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda Ambasaderi Antoine Anfré yasuye icyicaro cya Canal + abasigira intsinga zikoze mu buryo bwihutisha murandasi. Ku rukuta rwa Twitter rwa Canal Box handitse ko intego ari uko ririya rutsinga rwazafasha mu kongera umuvuduko wa murandasi yo mu Rwanda.

Ikigo gitanga serivisi z’amashushi cya Canal + gifite icyicaro mu Bufaransa.

Mu Rwanda iki kigo kimaze kuhakorera ibikorwa byinshi birimo gufasha abakiliya kubona ifatabuguzi rihendutse kandi bagashobora kureba amashusho ku nsakazamashusho zo hirya no hino ku isi( TV Channels).

Ikindi ni uko hari bamwe mu banyamategeko baherutse mu Rwanda guhugura abaturage uko bakwirinda kwiba amashusho y’ibigo bitangaza amakuru binyuze mu mashusho kuko bihanwa n’amategeko.

- Advertisement -

Ni uburyo bita Internet Protocol Television( IPTV) bufasha abantu kureba ibiganiro bica kuri za Televiziyo runaka kandi ku giciro gito mu gihe abatunganyije ariya mashusho ku bigo bakorera byabahenze.

Izi ntsinga zizafasha mu kwihutisha murandasi

Canal + kandi ifite amaduka itangiramo serivisi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kandi dukurikije ibyatangajwe n’ubuyobozi bwabo mu minsi yashize, hari gahunda yo kuzageza andi maduka n’ahandi hose mu Rwanda.

Umuyobozi wa Canal + mu Rwanda  Sophie Chatchoua yigeze kuvuga ko mu mujyi wa Kigali hari amaduka abiri aha abakiliya ba kiriya kigo serivisi ariko zizongerwa.

Yabanje kuganira n’abakozi ba kiriya kigo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version