Umuhanzi The Ben Ari i Kigali

Umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe kurusha abandi ariko uba muri Amerika witwa The Ben yageze mu Rwanda. Mu mpera z’iki Cyumweru azataramira Abanyarwanda mu gitaramo yise Rwanda Re-Birth Concert kizabera muri BK Arena i Remera.

Yabwiye abanyamakuru ko akumbuye Nyina.

Abandi bahanzi bazaririmbana nawe ni uwitwa  Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza na Dj Toxxyk.

Mugisha Benjamin avuga ko igitaramo yateguriye Abanyarwanda kizaba ari imbaturamugabo.

- Advertisement -

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Nateguye ibintu bitandukanye, muri make ni ubukwe.”

Itangazo ry’uko ibiciro byo kwinjiramo bihagaze rivuga ko kwinjira muri iki gitaramo ari Frw 10,000 mu myanya isanzwe, Frw 20,000 hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikaba Frw 50,000 .

Abanyeshuri bazaba baraguze tike mbere bazinjirira Frw 5,000.

Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.

Abazitabira iki gitaramo ndetse n’abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazaba baguze izajya iba irimo n’ikiguzi cy’urugendo rubageza ahabereye igitaramo rukanabacyura.

Uwicyeza Pamella umukunzi w’icyamamare The Ben
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version