Abahinzi Bahombejwe No Kwizezwa Isoko Ntiryaboneka

Abahinze igihingwa kitwa  Chia seeds b’i Nyanza, Kayonza na Ngoma, bavuga ko bahombejwe no guhinga Chia Seeds bizezwa ko umusaruro wacyo uzashakirwa isoko none ikizere cyaraje amasinde!

Bari baragiranye amasezerano n’ikigo cyazanye iki gihingwa  yo kuzabagurira umusaruro wose bahinze.

Nta byabaye ndetse n’uwo bakigurishije ntibishyuwe neza.

Ikigo cyabaguriye umusaruro kivuga ko kibarimo Miliyari Frw 1.

Gutinda kubishyura byakururiye igihombo abahinzi  kirimo no kugurisha umusaruro ku giciro kiri hasi cyane k’uburyo bemeza ko byabaciye intege.

Abahinzi b’iki gihingwa babwiye RBA ko bitabiriye guhinga kiriya gihingwa ari benshi kuko bari barijejwe isoko.

Kubera ko ari ubwa mbere cyari kije mu Rwanda, abahinzi baketse ko ari igihingwa cy’agatangaza kizabakura mu bukene.

Ikindi ngo bari bafite isoko ari nabyo byatumye mu gihembwe cy’ihinga cyakurikiyeho bagura ubuso bahingagaho mu rwego rwo kurihaza.

Umwe mu banyamigabane b’Ikigo Akenes And Kenels Ltd cyari kijeje abahinzi kuzabagurira umusaruro witwa Yvès Ndayisenga avuga ko bakomwe mu nkokora no gutinda kubona ibyangombwa bibemerera gukora.

Avuga ko ku rundi ruhande, batangiye gahunda yo kwishyura bariya baturage.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr Charles Bucagu avuga ko Leta irimo gukora ibishoboka kugira ngo haboneke igisubizo cyafasha aba bahinzi kuva mu gihombo.

Ubusanzwe ikilo cya Chia seeds cyari kigeze ku Frw 3000. Ni  amafaranga yatangwaga ku muhinzi wagiranye amasezerano na kiriya kigo.

Abamamyi bo bishyurwa ku Frw 800 cyangwa Frw 500 ku kilo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version