Umuhanzikazi Shakira Yatandukanye Na Piqué Ukinira FC Barcelone

Nta nduru ivugira ubusa! Uko ni ko Abanyarwanda baciye umugani bashaka kuvuga ko iyo ibintu bivuzwe na benshi akenshi biba byifitemo ukuri. Uko kuri niko kwatumye umuhanzikazi Shakira ukomoka muri Colombia yaka gatanya n’umukinnyi wo muri FC Barcelone witwa Gerald Piqué nyuma yo kubona ibimenyetso by’uko amuca inyuma.

Ikigo ntaramakuru cyo muri Espagne kitwa EFE nicyo cyasohoye bwa mbere inkuru y’uko ibya Shakira na Piqué byarangiye.

Ibi byamamare byombi byari bimaze imyaka 12 bibana.

EFE yanditse ko  umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll ari we wabagejejeho itangazo ry’uko ibye na Piqué kandi ko mbere yo kuritangaza babanje kubyemeranyaho.

- Advertisement -
Shakira niwe wasabye ko yatandukana na Pique

Iryo tangazo riragira riti: “ Tubabajwe no kumenye isi ko tutakibana nk’umugabo n’umugore. Ariko kubera inyungu z’urubyaro rwacu, ni byiza ko twirinda kugira byinshi tubitangazaho. Tubashimiye ko mwatwumvise.”

Batandukanye bafitanye abana babiri umwe witwa Milan ufite imyaka icyenda y’amavuko na Sasha ufite imyaka itandatu.

Umukinnyi wo muri FC Barcelone witwa Gerald Piqué

Ibyo gutandukana kwabo byari byaratangiye kunugwanugwa mu mwaka wa 2017.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version