Umuhanzikazi Tems Yahembewe Kwamamara No Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Umunya Nigeriakazi Tems. The CEO Magazine

Temilade Openiyi uzwi nka Tems akaba Umunya Nigeria kazi ukora umuziki yabaye umuhanzikazi wa mbere muri Afurika wahawe igihembo bita Diamond-Certified Single gitangwa n’ikigo RIAA cy’Abanyamerika gihemba abahanzi bakoze indirimbo zishimishije

Uyu muhanzikazi aherutse gukorana indirimbo n’ibyamamare birimo Drake wo muri Canada na mugenzi we w’umuraperi witwa Future bise Wait For U yamamaye cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwamamare bwayo bwatumye ihabwa urwego bita Diamond gusa hari n’urundi rutangwa n’iki kigo rwo ku rwego rwa zahabu bita Gold hakaba n’urwa gatatu bita Platinum.

“Wait For U” yasohotse mu 2022, ikaba yarakoze amateka ubwo yazamukaga ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Amerika.

Yanegukanye igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best Melodic Rap Performance.

Tems abaye umuhanzi wa kabiri wo muri Afurika wegukanye Diamond abikesha indirimbo ye muri Amerika, nyuma ya Wizkid wabanje kubigeraho binyuze ku ndirimbo “One Dance” yakoranye na Drake.

Ni umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bakomeje kwigarurira umwanya mpuzamahanga, ndetse anagaragaza umuziki wa Afurika, by’umwihariko Afrobeats ku isi.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *