Umuhati Wo Guca Igwingira Mu Bana B’u Rwanda Ugeze Kuki?

Buri taliki 16, Ukwakira, isi yizihiza umunsi yahariye ibiribwa mu bantu. Ni umunsi hazirikanwa akamaro ko kwihaza mu biribwa kuri buri wese n’aho atuye hose ariko hakibandwa ku bana kuko ari bo mizero ya buri gihugu.

U Rwanda rusanganywe intego yo kurwanya igwingira mu bana barwo kugeza ubwo rizacika burundu.

Icyakora ni urugendo rurerure, rusaba byinshi birimo imyumvire iboneye y’icyo indyo yuzuye ari cyo, yaba igenewe abana cyangwa abantu bakuru.

Ni imyumvire isaba ko kwigisha abakiri bato( kuko ari bo bazavamo abagabo n’abagore b’ejo hazaza) ibisabwa ngo umuntu ategure kandi arye indyo yuzuye ayigaburire n’abakiri bato.

- Kwmamaza -

Mu ntego z’u Rwanda, harimo ko igwingira rigomba gucika ariko nanone bigakorwa mu byiciro.

Ubundi se igwingira ni iki?

Bavuga ko umwana yagwingiye igihe imikurire ye cyangwa se uburebure bwe butajyanye n’imyaka afite. Ibi babibona bagereranyije uburebure bwe, ibilo bye n’imyaka ye.

Ibitera igwingira ahanini bishingira ku mirire mibi y’umwana ndetse n’iy’ umubyeyi; ni ukuvuga iyo iminsi igihumbi y’ubuzima bw’umwana ititaweho ngo Nyina arye neza, yivuze igihe cyose arwaye kandi ibyo abikorere n’umwana atwite cyangwa yonsa.

Ibindi  biritera ni ukutonsa neza  no kudahabwa imfashabere ku gihe, indwara zituruka kw’isuku nke nk’impiswi no kudahabwa ubuvuzi bukwiye kandi butangiwe igihe.

Ni byiza kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana kuko ari ho imikurire ye n’ubuzima bwe buzakurikirahi biba bishingiye.

Kubera ko kurwanya igwingira bikorwa mu byiciro byinshi kandi byuzuzanya, Guveriniama y’u Rwanda yihaye intego y’uko rizaba ryaragabanutse kugeza kuri 19% mu mwaka wa 2024.

Ntabwo ari uko iri janisha rikwiye k’uburyo Leta yarihitamo, ahubwo ni mu buryo kugenda rigabanuka gahoro gahoro hakurikijwe ibipimo byagenwe mu gihe runaka.

Uyu muhati wa Leta watumye mu myaka umunani(8) ishize, igwingira mu bana b’Abanyarwanda rigabanutseho 3%.

Ubushakatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bwo mu mwaka wa  2019/2020 bugaragaza ko mu Rwanda umubare w’abana bagwingiye wagabanutseho 5% kuko bari 33% bavuye kuri 38% mu gihe cy’imyaka umunani twavuze haruguru.

Icyakora muri Kamena, 2023 hapimwe ibilo by’abana mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, imibare yabonetse icyo gihe yagaragaje ko abana bagwingiye bageraga kuri 25%.

Irene Uwonkunda ushinzwe ishami ry’isuku mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana yabwiye bagenzi bacu ba RBA ko gahunda Leta yashyizeho zatanze umusaruro n’ubwo hakiri byinshi byo gukorwa ngo ricike.

Ati: “ Urebye uko tugenda tujya imbere, ni ko igwingira rigabanuka buhoro buhoro. Yego ntabwo rigabanuka uko tubyifuza, ariko biragabanuka kubera mu mwaka wa 2019 twari turi kuri 33%, ariko mu kwezi kwa Gatandatu habaye gupima abana mu Cyumweru cyahariwe gupima ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ibipimo byavuyemo icyo gihe byatweretse turi kuri 25%.”

Imibare kandi ivuga ko mu mwaka wa 2022/2023 abana 739,527 bahawe ifu ya Shisha Kibondo n’aho ababyeyi bayihawe bo ni 480,560.

Mu kurwanya imirire mibi mu bana n’ababyeyi,  Leta y’u Rwanda iha ababyeyi batwite n’abonsa ifu ya Shisha Kibondo yo gutuma umwana batwitse cyangwa bonsa akura neza, abana bari mu kigero cy’imirire mibi bahabwa amata kandi ababyeyi bagahabwa amasomo yo kunoza isuku n’isukura, imikurire y’abana igakurikiranirwa ku ifishi y’imikurire kandi ababyeyi bagakangurirwa  kugira akarima k’igikoni.

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, hatangijwe gahunda yo guha umwana igi buri munsi.

N’ubwo bigaragara ko kugera kuri 19% by’igwingira mu bana bizasaba imbaraga nyinshi, ibiri gukorwa ngo bizagerweho ni ibyo gushima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version