Umuholandi Ukomeye Mu Gusiganwa Ku Magare Yivanye Muri Tour du Rwanda

Mathieu van der Poel

Uburwayi bw’ibihaha bwatumye Umuholandi witwa Mathieu van der Poel wari buzitabire isiganwa mpuzamahanga rikomeye ribera mu Bufaransa ryitwa Tour de France abihagarika.

Uyu mugabo yari bwitabire agace ka 16 k’iri rushanwa kari bube kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Nyakanga, 2025 kari bwerekeze ahitwa Mont Ventoux.

Ikipe ye Alpecin-Deceuninck yatangaje ko atazongera kugaragara mu masiganwa asigaye kubera indwara y’ibihaha.

Itangazo ry’iyi kipe rigira riti: “Tubabajwe no kubamenyesha ko Mathieu van der Poel byabaye ngombwa ko ava mu isiganwa rya Tour de France igihe kitageze. Yagaragaje ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero mu minsi ishize.”

Abayobora iyi kipe bavuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere uriya mukinnyi yari yarembye bituma umuganga we amutegeka kuva muri iryo rushanwa.

Yajyanywe ku ivuriro rya ‘Centre Hospitalier de Narbonne’ kugira ngo akomeze kwitabwaho, ibimenyetso bigaragaza ko afite indwara ya ‘Pneumonia’.”

Mathieu van der Poel afite imyaka  30.

Yambaye umwambaro w’umuhondo ku Gace ka Kabiri, aka Gatatu, aka Kane n’aka Gatandatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version