Mu gihe cy’amasaha 72 abana 21 bo mu Ntara ya Gaza bishwe n’inzara kubera ko amakamyo yari bubigeze mu nkambi aho bari yabujijwe kuhinjira n’ingabo za Israel. Ni ibyemezwa n’abanyamakuru ba BBC n’aba NBS News bakorera muri aka gace.
Ibyo ibi binyamakuru bivuga ko byabibwiwe n’umwe mu baganga bakurikirana aba bana ndetse n’abandi barwayi baza mu bitaro byitwa Shifa Hospital bihakorera.
Uwo muganga witwa Dr. Mohammed Abu Salmiya avuga ko muri rusange hari abana 900,000 inzara yazengereje, ubuzima bwabo bukaba buri hagati y’urupfu n’umupfumu.
Umunyamabanga Mukuru wa UN witwa Antonio Guterres nawe avuga ko ubuzima bw’abo bana buri mu marembera kandi, ikibabaje kurushaho nk’uko abivuga, nta cyizere ko ibintu bizaba byiza mu gihe gito kiri imbere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21, Nyakanga, 2025 hari ibihugu 27 birimo n’Ubwongereza byishyize hamwe byamagana ibyo byise ‘ubwicanyi bukomeye’ bukorerwa abatuye Gaza.
Ikindi kintu giteye inkeke ni uko Israel yatangije ibitero byo ku butaka biri gukorwa muri kamwe mu duce twa Gaza twasaga n’udutekanye kugeza ubu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryemeza ko icyo gitero kije gusonga abantu bari basanzwe babayeho nabi.
Abaganga bavuga ko mu bana 900,000 bashonje muri Gaza, abagera kuri 70,000 baranegekaye.
Mu bantu benshi basonzeye muri Gaza harimo n’abakuru bafite ikibazo cy’impfiko kuko nta mazi ahagije zibona ngo ziyungurure.
Ijwi ritabariza Gaza
Mu gihe ingabo za Israel zidakozwa ibyo gupfa gufungura ngo amakamyo yose, cyangwa byibura ahagije, yinjize ibiribwa muri Gaza, hari umuyobozi witwa Prof. Zion Hagay usaba ko byibura muri kiriya gice hagezwa imiti ihagije.
Ayobora Umuryango witwa President of the Israeli Medical Association (IMA).
Times of Israel yanditse ko Prof Hagay yavuze ko ibiherutse kuba ubwo ingabo z’igihugu cye zarasaga ahantu abaturage bari baje gufatira imfashanyo zakoze ibidakorwa.
Icyo gihe haguye abantu 73 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ikorera muri aka gace.
Uriya muganga avuga ko ibyo biramutse ari ukuri, byaba ari ukwica nkana amategeko agenga abaganga n’amategeko mpuzamahanga yo gutabara abari mu kaga.
Inshuti ya Israel ari yo Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo ihangayikishijwe n’imyitwarire y’ubuyobozi bwa Israel muri iki gihe.
Umwe mu bakozi bakuru mu Biro bya Perezida Trump utaratangaje amazina ye yabwiye Axios ko ibyo Benyamin Netanyahu akora bituma isura y’Amerika izaho icyasha mu maso y’abantu batuye Uburasirazuba bwo Hagati.