Umuhora Wo Hagati Ufatiye Runini U Rwanda

Icyo mu ndimi z’amahanga bita central corridor ni umuhanda uhuza u Rwanda n’icyambu cya Dar es Salaam.

Uyu muhanda wabaye ingirakamaro ku Rwanda mu bihe bitandukanye kubera ko abacuruzi barwo babonye ahantu ha bugufi bajya kuvana ibicuruzwa bizanwa n’ubwato bukabisiga ku byambu  byo muri Tanzania, aho igabanira n’inyanja y’Abahinde.

Icyambu cya Dar el Salaam kigizwe n’ibindi byambu bine, byose bifite ubuso buhagije bwakira amakontineri akanewe mu bihugu bikoresha iyo nzira.

Umuhora wo hagati ni ihuriro ry’ibihugu byo mu Karere k’Afurika yo hagati bigizwe n’u Rwanda, Uburundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Hari raporo nto y’ubunyamabanga bukuru bw’uyu muhora yasohotse muri Mutarama, 2023 yavugaga ibyo ibihugu biwugize byagezeho.

Ibyo ni imihanda yubatswe harimo uhuza Gitega mu Burundi na Uvira na Kindu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Wubatswe ku  nkunga yatanzwe na Banki Nyafurika y’iterambere  ndetse n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ.

Umuhora wo hagati wagiriye u Rwanda akamaro mu bihe bitandukanye

Ku Rwanda, by’umwihariko umuhora wo hagati utuma rubona mu buryo butaruhenze ibyo rwatumije mu mahanga bikazanwa mu mato.

Byari burugore kandi bikaruhenda iyo rujya kuzana ibicuruzwa biturutse mu muhora wa ruguru utunguka ku cyambu cya Mombasa.

Icyakora mu Muhora wa Ruguru n’aho u Rwanda rubanamo na Kenya, Uganda, Uburundi, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kubera ko rudakora ku Nyanja kandi rugakenera ibicuruzwa byinjirira ku byambu by’ibihugu bindi, u Rwanda rusa n’urwashyize mu bikorwa umugani w’Abanyarwanda uvuga ko umuntu agomba ‘kubagarira yose’ kuko aba atazi irizera n’irizarumba.

Ni amahitamo yitonderwa, asaba kwirinda guhubuka kugira ngo hatazabaho gutagaguza ubushobozi buke buhari.

Uretse kuba umuhora wo hagati ari mugufi, ufite n’imihanda myiza ugereranyije n’uko bimeze ku wa ruguru.

N’ubwo ari muri rusange ibintu bimeze neza ku byerekeye umuhora wo hagati, ku rundi ruhande hari ibyo Guverinoma y’u Rwanda yemeranyijeho n’ubuyobozi bwawo butarakora.

Hari inama mu mezi make ashize yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’ibikorwa remezo, yanzuriwe mo ko ubuyobozi bw’Umuhora wo hagati bwakora uko bushoboye ibikorwa byemeranyijweho bigashyirwa mu bikorwa.

Hari undi mushinga iri kwigwaho urebana no gutunganya uruzi rw’Akagera rugahinduka ahantu ho gucisha ibicuruzwa bivanywe muri kimwe mu bihugu bigize uyu muhora bikagezwa mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version