Ku batari bumva Rubio uwo ari we, twabamenyesha ko yitwa Marco Rubio akaba yari amaze igihe gito ari Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga naho uwo yasimbuye yitwa Mike Waltz yari umujyanama wa Trump mu by’umutekano.
Waltz nawe urebye nta gihe kinini yari amaze ari Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umutekano kuko abayobozi bakuru benshi mu butegetsi bwe bagiyeho nyuma gato yo kurahira kwe muri Mutarama uyu mwaka.
Rubio agizwe Umujyanama w’agateganyo wa Trump mu by’umutekano mu gihe hagishakishwa uwajya kuri uyu mwanya mu buryo wakwita ku burambye, agasimbura Mike Waltz ‘uzize ahanini kutita ku bintu’.
Ibye bijya gukomera byatangiye ubwo-mu buryo utapfa kumenya icyabimuteye-yahaga umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru kiri mu byubashwe muri Amerika kurusha ibindi kitwa The Atlantic, uburyo(link) bwo kwinjira mu itsinda(Signal chat group) abayobozi bakuru ba Amerika baganiriragamo umupango wo gutera Yemen.

Uwo mwanditsi ni Jeffrey Mark Goldberg.
Amaze kugera muri iyo groupe ya Signal, yayivuyemo abyibwirije ariko aza kubyandika mu kinyamakuru cye.
I bukuru muri Amerika babibonye babanje kubyihunza, bavuga ko ibyo yanditse ari amateshwa, nta shingiro bifite.
Goldberg yanzuye ko igikwiye ari ugushyira hanze ibiganiro yabonye abo bakomeye baganira, avuga ko abikoze mu rwego rwo guha Abanyamerika ukuri kw’ibintu.
Ibinyamakuru bikomeye hirya no hino ku isi byahise bisamira hejuru iyo nkuru, igikuba muri Pentagon kiracika, Mike Waltz atangira kubona ko ibintu bikomeye.

Perezida Trump yabanje kumuhagararaho, avuga ko nta byacitse yabayeho ariko igitutu cyo muri Sena kizamuwe kandi na bamwe mu bo mu ishyaka rye ry’aba Republicans bafatanyije n’abo batajya imbizi bo mu ba Democrats cyatumye ibintu bifata indi sura.
Impaka mu banyamategeko n’abanyamateka ndetse n’izindi ntiti zatumye mu Biro bya Perezida wa Amerika batangira gutekereza uko Waltz yasezererwa n’uwamusimbura.
Uyu mugabo kandi asanzwe ari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Jenerali wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru akaba Umu Republican wo muri Leta ya Florida.
Nyuma yo kumuvana muri izo nshingano, Donald Trump yahise amugira Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, avuga ko asanzwe ari umugabo ukorana umurava, ushyira imbere inyungu za Amerika.
Mu gushyiraho Marco Rubio ngo abe asimbuye Waltz, Trump yabwiye abanyamakuru ko iyo hari ikibazo agize, ahamagara Rubio kandi ngo ahita agitunganya vuba na bwangu.
Muri macye, mu maso ya Trump Rubio ni uwo kwizerwa.

Rubio niwe muntu wa mbere nyuma ya Henry Kissinger mu mwaka wa 1970 ubaye Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’umujyanama wa Perezida wa Amerika mu by’umutekano.
Amakuru avuga ko Donald Trump yari yaranze kwirukana uriya mugabo mbere y’uko yuzuza iminsi 100 ari ku butegetsi.
Umuvugizi w’Ibiro bya Rubio witwa Tammy Bruce nawe yatunguwe no kumva umunyamakuru amumenyesheje impinduka zabaye haba kwa Mike Waltz no kwa Rubio, hari mu kiganiro yabagezagaho.
Abasomyi ba Taarifa Rwanda bazirikane ko atari ubwa mbere mu butegetsi bwa Donald Trump yirukana abajyanama be mu by’umutekano kuko muri manda ye ya mbere(2017-2021) yirukanye bane.
Abo ni Michael Flynn, H.R. McMaster, John Bolton na Robert O’Brien.
Uwari wungirije Waltz witwa Alex Wong nawe yarirukanywe barajyana ndetse guhera tariki 1, Mata, 2025 hari abahoze ari abakozi mu Biro by’umujyanama wa Trump mu by’umutekano 20 nabo birukanywe, biyongeraho n’abandi bake bahoze muri Minisiteri y’ingabo, Pentagon.
Uko kwirukana abakozi bakuru mu Biro by’Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano kwatumye haboneka icyuho kuko hari abemeza ko bigoye kubona abantu b’inararibonye bazi byinshi mu mutekano w’isi bashobora kugira inama ifatika Umukuru w’igihugu nka Amerika gihora mu ntambara z’urudaca.
Umwanya Mike Waltz yahawe muri UN wari usanzwe nta muntu uwurimo kuko uwo Trump yari yatanze ngo awujyeho yaje kwisubira kuko byari bimaze kugaragara ko uwo mugore witwa Elise Stefanik yari bubanze kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, kandi wiganjemo aba Democrats.
Kuba mu gihe cy’amezi ane hari impinduka nk’izo zikomeye mu buyobozi bukuru bwa Donald Trump byatuma hari benshi batekereza ko hari n’ibindi bisa nibyo cyangwa se bibirenzeho bishobora kuzabaho.